Turasaba akarere ka Musanze kutwubakira ibyumba by’amashuri kugira ngo twirinde ubucucike bw’abanyeshuri – RUHANAMIRINDI FRANÇOIS

66 0

Mu minsi yashize nibwo twerekeje mu kigo cy’amashuri kizwi ku izina rya G.S CYABAGARURA gikorera mu Mudugudu wa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze dusanga ubucucike bw’abanyeshuri buri hejuru cyane.

Gusa kuba iki kigo gifite ubucucike bwinshi bw’abanyeshuri ntububuza imitsindire myiza n’imikorere iboneka muri G.S Cyabagarura, Mu itangira bitabiriye ku buryo bushimishije ndetse abenshi baba bifuza kuhiga bakabura imyanya kubera ibyumba by’amashuri bidahagije ugereranije n’ababa bahifuza.

Gusa na none hari ababa batahabonye imyanya bagahitamo kugenda basebya iki kigo ngo cyimye imyanya abanyeshuri ataribyo ahubwo aruko imyanya yashize bitewe nuko ibyumba by’amashuri ari bikeya. Gusa nubwo biba bikeya, Ntibituma intsinzi n’ikinyabupfura bihatangirwa biterekana ko iki kigo cyigisha neza cyane ndetse ukanumva n’ubuhamya bw’abaharereye buba bwivugira.

Itangazamakuru twaganiriye n’ababyeyi ndetse n’abana bahiga badutangariza ko ubu bari kwishimira intsinzi babonye ihanitse bitewe no kuba baratsinze 100% mu cyiciro rusange no mu gusoza amashuri atandatu yisumbuye batsinze 100% aho uwa nyuma yagize 55,8% bigatuma benshi baratangiye gusaba kwiga muri Kaminuza bitewe nuko bagize amanota ashimishije dore ko umwaka wa 6 basoje ari 74.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’ikigo RUHANAMIRINDI FRANÇOIS atubwira ku cyerekeranye n’amafaranga ajyanye n’umusanzu w’ababyeyi hari uwagenwe na Leta ariko hasigara ibwirizwa risaba ko mu gihe hari ibindi bikenewe mu gihe byemejwe mu nama y’ababyeyi mu nteko rusange bitarenza amafaranga ibihumbi birindwi y’u Rwanda (7000).Icyo gihe rero umubyeyi mushya iyo asanze byaremejwe aba ategetewe kubyubahiriza mu gihe cyose hataraboneka ibwirizwa ribihindura cyangwa ngo ababyeyi bagire ibyo bahinduraho.

Yagize ati:”
Ababyeyi batayabonye batubwira ibibazo tukabyumva kubera ko dufite n’abatishyura na rimwe badufasha mu mirimo isanzwe nk’amasuku mu biruhuko, kubagarira imboga iyo twazihinze n’indi mirimo y’ikigo noneho N’abavuga ku mpapuro dusaba abanyeshuri bacu biterwa n’amasuzumabumenyi menshi atangwa hamwe na za midi-term ababyeyi nabyo barabyemeje Kandi bimaze igihe keretse hari umushya waba atarabyumva neza ariko n’abo tubasobanurira neza mu nteko rusange iteganijwe nyuma yo gutangira umwaka w’amashuri mushya.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Twahamagaye ku murongo wa telephone igendanwa umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana KAYIRANGA Theobard ngo agire icyo yadusubiza dusanga nimero ye itari ku murongo yewe twagerageje kumwandikira ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Mu nkuru itaha tuzabatangariza icyo azadusubiza cyerekeranye n’ubu bucucike buri muri G. S CYABAGARURA.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *