Bruce Melodie yemeje ko Diamond Platnumz n’abo bakorana bagerageje kumusaba ko baza kuririmbana indirimbo ‘Pom Pom’ ubwo aheruka gutaramira mu Rwanda, ariko Bruce Melodie arabyanga kuko babimutunguje.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko bashatse kumuturaho ibintu batamuteguje kare ariko we arabyanga ahitamo ko buri wese yaza gukora ibye.
Ati “Byabaye bitinze (kumusaba ko baririmbana) kandi rwose yahageze hakiri kare hari umwanya. Kujya ku rubyiniro turabyubaha, niko kazi dukora.
“Uko kubimenyesha byabaye bitinze; babwira Amani, mubwira ko ntari bubikore; dukora ibyo byange kubera ko ntabwo ufata igitutu cyose ufite,…buriya kiriya gitaramo cyanagize utuntu twinshi.
“Ufate igitutu ufite wongereho ibintu umuntu ari kuguturaho, yari ahari abizi ko azaririmba, ntabwo mbona byari byo…ntabwo byakozwe mu buryo bukwiye. Icyo gihe rero narabyihoreye kandi ni ibisanzwe na we ubimubwiye ntabyo yakora.”
Ibi Bruce Melodie abishyizeho umucyo nyuma y’uko yari amaze iminsi atangaje ko impamvu bataririmbanye, ariko uko yanze ko Diamond Platnumz amusuzugura.
