MUSANZE: NYIRANDAMIRA yubakiwe inzu n’ikigo cya CBS/KINIGI

71 0

NYIRANDAMIRA Drocella utuye mu Mudugudu wa Gahama mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yahawe inzu yubakiwe n’ikigo cya CBS/KINIGI yavuze ko arimo gushima Imana kubera ko yahawe inzu atazongera kurara hanze ukundi.

NYIRANDAMIRA Drocella ubwo yaganizaga itangazamakuru

Uyu muturage yabaga munzu yibiti yasenywe n’urubura kubera Imana haza umugiraneza amwemerera kuzamwubakira nziza cyane anabasha gukomoza kumuyobozi wikigo witwa NIYIGABA Jimmy Emmanuel.

Bamwe mubaturanyi bazi bya hafi uyu muturage bavuze ko babonaga ubuzima abayemo bukabatangaza dore ko yabanagamo n’abana batatu bikabatera ikibazo bavuga ko bashimiye cyane ikigo cyakoze igikorwa cyiza cyo kumwubakira inzu ndetse bakanamuha ibyo kurya ndetse n’ibiryamirwa.

Abandi bamuzi bya hafi nawe yavuze ko yari abayeho cyane nabi banakomoza ubu kuba ahawe inzu nziza agiye kumererwa neza gusumbya uko yari abayeho banashimira nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ubayobora neza banakomeza bavuga bavuga ko bari bafite impungenge zuko yari abayeho nabi ubu akaba agiye kuzasaza neza ari munzu itanyagurwa.

Kandi uyu mukecuru wubakiwe inzu abaturanyi be bavuze ko bazaga kota izuba munzu ye bitewe nuko yari yubatse nabi cyane.

Umuyobozi mukuru wa CBS/KINIGI ubwo berekanaga ibyiza biri muri iki kigo, yabashije gusobanurira abashyitsi ibyerekeranye n’ubukerarugendo, Uko ubutetsi bwimbitse bukorwa nuko bategura neza ibinyobwa bitandukanye, Ifuru itwika ibitabora, Gutaha ikibuga cya Basketball ndetse no Gutaha kumugaragaro ibiro bikuru byikigo hanakoreramo umuyobozi mukuru wa Association Des Eglises Baptistes Au Rwanda (AEBR).

Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, KAYIRANGA Theobard wicaye iburyo ku ifoto

Mukanya katarambiranye turabagezaho icyo V/M KAYIRANGA THEOBARD abivugaho………………

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *