Hashize imyaka itatu ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023 bibaye muri Israel, ariko Intara ya Gaza yo ikaba yarasigaye yarabaye amatongo nyuma y’intambara yamaze imyaka.
Nyuma y’ibitero byo ku wa 7 Ukwakira, ingabo za Israel zagabye ibitero bikomeye ku butaka bwa Gaza, zivuga ko zigamije guhashya abarwanyi ba Hamas. Ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe, benshi bahasiga ubuzima cyangwa bahatirwa kuva mu byabo.
Uretse umubare munini w’abahitanywe n’intambara, abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bakomeje kuba mu buhungiro, bamwe bakaba barimuwe inshuro nyinshi bashaka ahantu hatekanye.
Raed Khozeiq, utuye mu gace ka Tel al-Hawa mu mujyi wa Gaza, avuga ko imyaka itatu ishize yabaye ibihe bikomeye cyane kuri bo.
Ati: “Tumaze imyaka itatu tunyura mu bihe bikomeye bidasanzwe. Nta gihugu na kimwe ku isi cyanyuze mu byo twe twanyuzemo hano: intambara ikomeye, inzara, gufungwa kw’amashuri n’amashuri makuru. Nta kintu na kimwe gisigaye. Ibintu ni bibi cyane.”
Undi muturage wa Gaza, Walid Akram, na we avuga ko ubuzima kuva ku wa 7 Ukwakira bwahindutse mu buryo batigeze batekereza.
Ati: “Kuva ku wa 7 Ukwakira, tubayeho ubuzima tutigeze dutekereza ko twazabamo. Ntabwo twavuye i Gaza tujya mu majyepfo; twagumye hano. Twabonye urupfu, isenywa ry’inyubako n’ibisasu, ibintu tutari dusanzwe tuzi mbere. Twimuwe inshuro nyinshi, tuva mu gace ka Thalathini tujya Al-Sahaba, nyuma tujya Sheikh Radwan, hanyuma tugera Al-Zaytoun. Byari ibintu bibabaje kandi bikomeye cyane.”
Nubwo agahenge kagezweho umwaka ushize kagabanyije imirwano ikaze, umutekano muri Gaza uracyari mubi. Ibitero bya Israel bikomeje kuvugwa hafi ya buri munsi, mu gihe abaturage benshi bagihanganye n’ingaruka z’intambara n’ibibazo by’ubutabazi.
Gaza ikomeje kuba mu bibazo bikomeye by’ubutabazi ku isi, aho abaturage benshi bakeneye ibiribwa, amazi, ubuvuzi, no kubona n’izindi serivisi z’ibanze zikenewe kugira babashe kubaho
