Ghetto Kids bo muri Uganda bazaririmbana na Shakira mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2026

377 0

Ibyishimo ni byose mu itsinda ry’abana n’urubyiruko ribyina ryitwa Ghetto Kids ryo muri Uganda , nyuma yo gutoranywa n’icyamamare mu muziki Shakira kugira ngo bazifatanye na we mu gitaramo kizabera hagati y’umukino wa nyuma wa 2026 FIFA World Cup uzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.

Aba bana benshi bakomoka mu miryango itishoboye babaye ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera impano yabo idasanzwe mu kubyina. Ubu bagiye kubona amahirwe akomeye yo kwigaragaza ku rubyiniro rumwe n’umwe mu bahanzi bakomeye ku isi.

Nk’uko byasobanuwe na Dauda Kavuma, washinze akanatoza iri tsinda, umubano hagati ya Ghetto Kids na Shakira watangiye hashize imyaka mike ubwo aba bana bakoraga amashusho babyina ku ndirimbo y’umuhanzikazi Shakira yari yakoreshejwe muri filime y’animasiyo Zootopia.

Yagize ati: “Byatangiye igihe twakoraga videwo ku ndirimbo ya Shakira yakoreshejwe muri Zootopia. Ni bwo itsinda rye ryaduhamagaye bwa mbere.”

Mu minsi yashize, Ghetto Kids bongeye gukurura amaso y’uyu muhanzikazi nyuma yo gukora koregrafiya (choreography) ku ndirimbo nshya yatoranyijwe nk’indirimbo y’Igikombe cy’Isi. Shakira yanyuzwe n’imibyinire yabo maze abatumira ku mugaragaro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Nshuti zanjye, mwakwifuza kubyinana nanjye mu gitaramo cyo hagati y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA?”

Aba bana bahise bemera ubwo butumire nta kuzuyaza, ibintu byabazaniye ibyishimo byinshi.
Josephine Daniella Busingye, umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe ku bana bose bagize Ghetto Kids.

Yagize ati: “Turishimye cyane. Dufite amatsiko menshi yo kubyinana na Shakira no kwereka isi yose abo turi bo.”
Ku ruhande rwa Madwanah Ssegirinya w’imyaka 16, yavuze ko iri ari rimwe mu mahirwe akomeye kurusha ayandi yabonye mu buzima bwe.

Ati: “Buri gihe biranshimisha kujya ku rubyiniro, ariko iki gihe birihariye. Kuzamuka kuri kimwe mu bibuga bikomeye ku isi ni ikintu kidasanzwe. Bizatuma abantu benshi batumenya kandi tubashe kwagura ibikorwa byacu.”

Mu myaka yashize, Ghetto Kids bamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mashusho yabo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwitabira ibiganiro n’amarushanwa atandukanye kuri televiziyo zo mu mahanga’

Abasesenguzi bavuga ko kugaragara ku rubyiniro rumwe na Shakira imbere y’imbaga y’abafana b’umupira w’amaguru bo hirya no hino ku isi bishobora gufungurira Ghetto Kids amarembo mashya, haba mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse no mu bikorwa byo guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko bakomoka mu miryango ikennye.

Kuva ryashingwa mu mihanda ya Kampala, iri tsinda ryahindutse ikimenyetso cy’icyizere ku bana benshi bo muri Uganda.

Ubu rero, kwitabira igitaramo cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi bishobora kuba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwereka isi impano n’ubushobozi by’urubyiruko rwa Afurika.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *