Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko yiyemeje kwisubiza imbaraga, urumuri n’amahoro bye, ashimangira ko yahisemo gushyira imbere ubuzima bwe bushya, asaba abantu kubaha impinduka arimo no kumuha umwanya wo gukomeza urugendo rwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukirira ubutumwa avuga ko hari ibyo yiyemeje guhindura mu buzima bwe, birimo kwisubira, kurekura ibitari ibye no kongera kwita kubuzima bwe, ibyiyumvo bye n’amahoro ye.
Mu butumwa bwe , Shaddyboo yagaragaje ko yiyemeje kwisubiza ibyo yahaye abandi, birimo igihe, imbaraga, n’umwanya we, yaba yarabikoze abizi cyangwa atabizi.
Yagize ati: “Nisubije imbaraga zanjye. Nisubije urumuri rwanjye. Nisubije ububasha bwanjye.”
Yakomeje ashimangira ko ibitari ibye agomba kubirekura, iby’abandi na byo akabibasubiza, agaragaza ko yahisemo kongera gushyira imbere ibyubaka ubuzima bwe.
Ati: “Ibitari ibyanjye ndabirekura. Iby’abandi mbisubize ba nyirabyo.”
Shaddyboo kandi yagarutse ku itandukaniro riri hagati y’abantu, agaragaza ko nubwo bashobora gusangira umubiri ariko ibitekerezo, umwuka n’ubugingo byabo bishobora kunyura mu nzira zitandukanye.
Yagize ati: “Dushobora gusangira umubiri umwe, ariko ibitekerezo byacu, imyuka yacu n’ubugingo bwacu bikanyura mu nzira zitandukanye. Umubiri ni igikoresho gusa, ubugingo bwo ni isi yabwo bwite. Ntuzigere ubivanga.”
Shaddy boo yikomye abakomeje kumwandikira bamubaza uko ameze bagaragaza ko bahangayikishijwe n’impinduka bamubonaho, abasaba kumureka agafata umwanya wo kwiyubaka no gukomeza ubuzima yahisemo.
Uyu mubyeyi w’abakobwa babiri yavuze ko atakiri mu buzima yari asanzwe amenyerewemo.
Yavuze ko kuri ubu yibanze ku bijyanye n’iyobokamana, amateka, ubumenyi no kubaka ibintu bifite akamaro, asaba abantu kutamuhatira gusubira mu mibereho yari asanzwe abamo.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Ntushobora gusenya amahoro y’umuntu, hanyuma ngo ukomeze kugaruka umubaza niba ameze neza. Rimwe na rimwe, abantu bakeneye kurekwa bakabona umwanya wo gukira, gukura no guhinduka abantu bashya.”
Yakomeje asaba abantu kumuha ituze, bakirinda gukomeza kumuhamagara cyangwa kumwandikira bavuga ko bahangayikishijwe na we, mu gihe batubaha amahitamo ye mashya.
Ati: “Ntugahangayikishwe na we. Mureke ashake amahoro ye. ahitemo ubuzima butandukanye n’ubwo yari asanzwe abamo, bufite intego nshya.”
Shadboo yakomeje asaba abantu, kumureka agakomeza ubuzima bwe mu mahoro, agaragaza ko afite byinshi agomba gukora kandi ko imbaraga ze yazerekeje ku hazaza he.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaddyboo yashimangiye ko yongeye kwiyumva nk’umuntu wuzuye kandi ufite umudendezo, agira ati: “Nduzuye. Mfite umudendezo. Nongeye kuba njye ubwanjye.”
