Filime ivuga ku buzima bw’ingagi zo mu Rwanda igiye gutangira guca kuri Netflix

39 0

Filime mbarankuru ivuga ku buzima bw’Ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda yiswe “A Gorilla Story: Told by David Attenborough” yakozwe na David Attenborough yashyizwe ku rubuga rwa Netflix. Iyi filime yashyizwe kuri Netflix ku wa Gatanu tariki 17 Mata 2026.

Iyo filime igaruka ku bihe byo mu myaka ya 1970, ubwo uyu mugabo w’Umwongereza, aho ijyana abayireba mu Rwanda rwo mu myaka hafi 50, ubwo David Attenborough yasuraga bwa mbere ingagi zo mu misozi miremire mu Rwanda.

Ni igitekerezo Attenborough yagize ubwo yicaraga hagati y’umuryango w’ingagi ubwo yarimo afata amashusho ya filime yitwa “Life on Earth” ya BBC. Uyu munsi iyi nkuru yongeye gusubirwamo mu buryo bushya, ihuzwa n’igihe u Rwanda rugezemo mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Iyi filime ntawabura kuvuga ko ije mu gihe cy’ingenzi ku Rwanda, nyuma y’uko umwaka wa 2025 waranzwe no kwizihiza imyaka 100 ishize hashinzwe pariki ya mbere y’Ibirunga muri Afurika, yashinzwe mu 1925, igizwe n’ibirunga bitanu birimo na Karisimbi, byishimirwa na ba mukererugendo basura Ingagi zo mu misozi miremire ndetse no gutembera mu mashyamba y’imigano atoshye kandi abonekamo ibinyabuzima byinshi.

Ntabwo aribyo gusa kuko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi zo mu birunga, bugenewe umubare muto w’abasura, bityo bukagira n’uruhare mu kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage begereye Pariki.

Iyi filime igiye gushyira Ingagi z’u Rwanda kuri Netflix, urubuga rumenyerewe mu bijyanye no gutunganya filime n’ibiganiro no kubicuruza kuri internet, yakozwe n’abahanga barimo James Reed wegukanye igihembo cya Academy Awards, iatunganywa na Alastair Fothergill hamwe n’abandi barimo Leonardo DiCaprio, Jennifer Davisson na Phillip Watson.

Muri iyo filime mbarankuru hagaragaramo kuvanga inyandiko za kera za Attenborough n’amashusho ya BBC yo hambere, ikagaragaza uburyo yahuriye bwa mbere n’akana k’ingagi kitwaga Pablo mu myaka ya 1970, ndetse ikanerekana umuryango w’abakomotse kuri Pablo muri Pariki y’Ibirunga muri iki gihe.

Abayikoze bavuga ko iyi filime ari uguha icyubahiro ubuzima bugoye ariko kandi butangaje bw’ingagi zo mu misozi miremire, kandi ikagaragaza uruhare rukomeye rw’umuryango Dian Fossey Gorilla Fund mu kubungabunga no gukora ubushakashatsi kuri izi nyamaswa zitangaje.

Ubukerarugendo bwo gusura Ingagi bukomeje kuba inkingi ikomeye mu bukungu bw’u Rwanda, aho umusaruro wabwo ungana 70% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bugamije kwishimisha ndetse mu myaka ya 2024 na 2025, amafaranga yinjijwe muri uru rwego yiyongereyeho 27%.

Abahanga mu by’ingendo bavuga ko iyi filime ishobora kongera umubare w’abasura u Rwanda. Imibare igaragaza ko abakorera ingendo mu Rwanda bamaze kwiyongera ku kigero cya 41% hagati ya Mata 2025 na Mata 2026, kandi biteganyijwe ko bazakomeza kwiyongera cyane cyane mu bihe by’impeshyi.

Nubwo u Rwanda rushobora kungukira cyane kuri iyi filime, izanafasha no kumenyekanisha Ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga, harimo Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *