Nyuma y’uko Shaddyboo areze Yugi Umukaraza mushiness kumufata ku ngufu ariko ubutabera bukabura ibimenyetso byatuma akomeza gukurikiranwaho iki cyaha, Shaddyboo yashimangiye ko atigeze ahabwa ubutabera yari akwiye.
Mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati “Ntabwo nabonye ubutabera nari nkwiye, ariko nkeneye kwivugira. Nkeneye kureka ubu buribwe ngakomeza ubuzima. Yamfashe ku ngufu. Narabivuze, ariko mwarabyirengagije.

“Nigeze kumufasha kuko yashakaga gukura mu ruganda rw’imyidagaduro. Ndashimira Ish Kevin wamfashije gusohora indirimbo yashakaga (Yugi) gusohora. Ariko nyuma y’ibyo nakoze mufasha, ntabwo yigeze anshimira. Ahubwo muzi ibyabaye nyuma? Yamfashe ku ngufu.”
Shaddyboo yakomeje avuga ko abantu benshi bavuga ko yakundanaga na Yugi, ariko nyamara atari ko byari bimeze kuko kuri we Yugi ari umwana mu maso ye mu buryo bwose, ku buryo atashoboraga na rimwe kumubona mu buzima bwe bakundana.
Yavuze ko yanyuze muri byinshi kubera abantu batandukanye, ariko ibyo yanyuzemo na Yugi byamusizeho icyasha.
Shaddyboo aherutse kuva i Huye muri Rehabilitation Centre, aho yari yaragiye kwivuriza ibiyobyabwenge.
Ni mu gihe Yugi Umukaraza nawe wari ufungiye i Mageragere kubera icyaha akurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge, aherutse gufungurwa by’agateganyo.

