Mu gihe abana bari mu biruhuko, ni amahirwe meza yo kubafasha gukoresha neza umwanya wabo, bakiga ibintu bishya bibubaka kandi bibategurira ejo hazaza.
Ni muri urwo rwego, Playing for Change Rwanda ku bufatanye na Iganze Event Company, bateguye gahunda idasanzwe yiswe Summer Special Vacation, igamije gufasha abana kuvumbura impano zabo no kuziteza imbere.
Iyi gahunda yakira abana bafite guhera ku myaka 4 kuzamura, ikaba ibafasha kwiga ubumenyi butandukanye mu buryo bushimishije kandi bwubaka impano zabo.
Amasomo atangwa iminsi itanu mu cyumweru (Kuwa Mbere kugeza Kuwa Gatanu), aho abana bahabwa amahirwe yo kwitoza no gukura mu bumenyi butandukanye.
Nkuko twabitangarijwe na Robert Niyikiza Umuyobozi Mukuru wa Playing For Change Rwanda yatubwiye ko muri iyi gahunda ya Summer Special Vacation abana bazahabwa amasomo arimo :Kuririmba (Vocal Training),Gucuranga Piano,Gucuranga Guitar,Gucuranga Ingoma (Drum Lessons),Music Theory,Rhythm & Percussion,Imbyino (Dance Lessons) ndetse bongereho n’amasomo y’Icyongereza (English Classes) n’Igifaransa (French Classes)
Nkuko yakomeje kubitubwira iyi gahunda igamije gufasha abana gukura bafite icyizere, ubuhanga, ubuhanzi ndetse n’ubumenyi bw’indimi zibafasha guhangana n’isi y’iki gihe.
Yasoje avuga ko aya ari amahirwe akomeye ku babyeyi bifuza ko abana babo bamara ibiruhuko mu bikorwa bifite akamaro aho kubipfusha ubusa abasaba kuzan abana babo bakarushaho gukabya inzozi zabo .
Amasomo azabera mu Kigali, Nyamirambo, kandi imyanya iracyari mike Ni ngombwa kwihutira kwandikisha umwana wawe mbere y’uko imyanya yose yuzura.
Abifuza kuzana abana babo cyangwa bashaka amakuru arambuye kuri iyi gahunda bahamagara kuri izi numero cyangwa bakandika kuri whatsapp 0788 353 907
0788 622 852 Ntucikwe! Ha umwana wawe amahirwe yo kwigaragaza, guteza imbere impano ye no kubaka ejo heza binyuze muri Summer Special Vacation Program.
“Let Your Talent Shine!” Impano y’umwana wawe ishobora kuba intangiriro y’ejo hazaza he heza.




