Agaciro Entertainment Awards igarukanye impinduka mbere ya 2027

24 0

Mu gihe ibikorwa bya entertainment mu Rwanda bikomeje kwaguka, hari imishinga igenda ihindura uburyo abahanzi n’abandi bakora muri uru ruganda bahabwa agaciro. Muri yo harimo Agaciro Entertainment Awards, igenda imenyekanisha intego yayo yo gushimira no kugaragaza ko ibikorwa by’abakora muri entertainment industry bikurikiranwa kandi bigahabwa agaciro.

Mu ntangiriro z’uyu mushinga, ntibyari byoroshye ko buri wese yumva neza igitekerezo cy’ibihembo bitajyana n’amafaranga. Hari ababonaga ko award igomba kuba iherekejwe n’igihembo cy’amafaranga kugira ngo igire icyo ivuze, ku buryo hari n’abatemeraga nomination gusa. Gusa uko editions zigenda zikurikirana, ni ko abantu benshi bagenda basobanukirwa ko intego y’ibi bihembo ari ukwereka abakora muri entertainment ko ibikorwa byabo bikurikiranwa, bikanashimwa kandi bitapfa kwirengagizwa.

Nubwo hakiri urugendo rwo gusobanurira bamwe iyi concept, uko buri edition irangiye indi igakurikiraho, bigenda bifasha mu kugabanya iki cyuho cy’imyumvire.

Agaciro Entertainment Awards imaze kuba inshuro ebyiri, aho gahunda yari uko iba buri mwaka. Icyakora, nyuma ya edition ya kabiri yabaye muri uyu mwaka, hasohotse itangazo ryamenyeshaga abantu ko hateganyijwe indi show muri uyu mwaka, ibintu byatunguye bamwe mu bari basanzwe bakurikirana iki gikorwa.

Mu kiganiro twagiranye n’ubuyobozi bwa Agaciro Entertainment Awards, badusobanuriye ko iyi edition itateguwe nk’impinduka zisanzwe muri gahunda y’igikorwa, ahubwo ko ari uburyo bwo gutegura neza edition itaha ya 2027.

Nk’uko babitangaje, hari categories nshya bifuzaga kongera muri Agaciro Entertainment Awards, ariko ntibashakaga kuzitangira muri edition ya 2027 zitabanje guhabwa umwanya wazo wihariye. Ni yo mpamvu bahisemo gutegura iyi edition idasanzwe, igamije kumenyekanisha no gushimira abantu bakora muri ayo mashami mbere y’uko yinjizwa mu zindi categories mu mwaka utaha.

Muri byiciro biteganyijwe muri iyi edition harimo Best Poet, Best Dancer, Best Cinematographer, Best Film Director, Short Film of the Year na Feature Film of the Year.

Iki cyemezo cyaturutse ahanini ku bitekerezo n’ibibazo byagiye bitangwa n’abakurikiranira hafi iki gikorwa, bagaragaza ko hari amashami ya entertainment atari ahagarariwe mu bihembo. By’umwihariko, abakorera mu ruganda rwa filime n’abandi bafite uruhare mu gutunganya ibihangano by’imyidagaduro bagaragazaga ko na bo bakwiye kubona umwanya muri aya marushanwa.

Bityo, niba warigeze kwibaza impamvu aya mashami atagaragaraga muri editions zabanje, igisubizo ni uko Agaciro Entertainment Awards iri mu rugendo rwo kwaguka. Uko igikorwa gikura, ni ko n’ibice bigize entertainment industry bigenda byongerwamo kugira ngo abakorera muri byo na bo babone uko ibikorwa byabo bishimirwa.

Edition ya gatatu ya Agaciro Entertainment Awards iteganyijwe ku wa 18 Ukuboza 2026, Aho iki gitaramo kizabera ntabwo haratangazwa kugeza ubu. Kubera ko iki gikorwa giteganyijwe mu mpera z’umwaka

Ku bashaka gukomeza gukurikirana amakuru ajyanye na Agaciro Entertainment Awards, bashobora gusura urubuga rwabo kuri www.ozoneentertainmentz.com  cyangwa bagakurikira konti ya Instagram ya Agaciro Entertainment Awards.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *