Mu gihe abakirisito hirya no hino ku isi bitegura kwizihiza Pasika Mu Rwanda ho hateguwe igitaramo gikomeye muri Bk Arena, aho Abanyarwanda bazahurira bakizihiriza pasika. ni igiramo cyateguwe na Ben na Chance
Iki gitaramo kikazabera mu mujyi wa Kigali gifite umwihariko wo kuba cyatumiwemo amatsinda gusa, ikintu kitamenyerewe cyane ko haba igitaramo hakaburamo umuhanzi ahubwo hakabamo amatsinda gusa.
Uburemere bw’iki gitaramo bwiyongereye nyuma yo kwemeza ko Pasitori Kabanda Julienne ariwe uzabwiriza muri iki gitaramo Kandi akaba umwe mu bambere bakunzwe cyane muri Africa y’iburasirazuba.
Muri iyi nkuru turibanda kubyihariye kuri buri tsinda.
Ben na Chance: iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo gikomeye kucyumweru tariki 11 Ukuboza 2022. icyo gitaramo cyitabiwe n’abarimo Apostle Mignone, abaramyi nka James na Daniella, Dorcas na Papi na Frank. iki gitaramo cyari cyabereye i Nyarutarama muri CLA.
Bari mubateguye igitaramo kigahuriza hamwe ama couple akomeye aririmbana mu Rwanda kuko icyo gihe hari: James na Daniella, papi clever na Dorcas, ndetse na Ben na chance ubwabo. bivuze ko amatsinda atatu akomeye mu Rwanda yose yari ahari.
Niryo tsinda ryambere ry’umugore n’umugabo rigiye gukorera igitaramo muri Bk Arena. mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana Ben na Chance nibo babimburiye abandi gutegurira igitaramo muri Bk Arena, dore ko abandi bayitaramiyemo Bose Ari abahanzi barimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, na Richard Nick Ngendahayo.
Iri ni ryo tsinda ryonyine mu Rwanda mubakiri mu Rwanda bakorana umurimo w’ubuhanzi Kandi bakanabarizwa mu itsinda rimwe, kuko Bose baririmba muri Alarm ministries.
Iri niryo tsinda ryonyine mu Rwanda ry’umugore n’umugabo baririmbana ryifitemo Umupasitori kuko Serugo Ben nubundi asanzwe akora umurimo wa gipasiteri, bituma byemezwa n’abahanga ko batanga ivugabutumwa ryuzuye kuko bahuza ivugabutumwa rya gihanzi ndetse n’ibwiriza butumwa.
Papi Claver na Dorcas: Papi Clever na Dorcas ni itsinda naryo rifite byinshi ryihariyeho icyakora turavuga bike muri byo.
Iri ni ryo tsinda ryakoze igitaramo muri salle ijyamo abantu Ibihumbi Bine ariko bakinjiza abantu 2000 batishoboye kugirango nabo bumve ijambo ry’Imana. ibyo byabaye mu gitaramo cya tariki 14 Mutarama 2023, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. icyo gihe bataramanye na Ben & Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.
Iri tsinda riri mubakoze ibitaramo bihenze mu Rwanda aho muri 2023 bakoze igitaramo cyabereye muri Camp Kigali aho itike yaguraga amafaranga make Ari iyaguraga Ibihumbi icumi (10,000Frw) izindi ni izaguraga 30,000 Frw ndetse na 50,000 Frw. ibi byagishyize mu bitaramo byahenze mu Rwanda kuko akenshi usanga ibindi bitaramo itike ya make iba igura Ibihumbi bitanu.
Papi clever na Dorcas baciye akandi gahigo ko kumurika arubumu iriho indirimbo nyinshi mu Rwanda, kuko taliki 14 Mutarama 2023, bamuritse Album yari igizwe n’indirimbo magana atatu (300). nibo bambere mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda babikoze mu bizwi bya vuba
Aba bafite undi mwihariko wo kuba Ari bo bahanzi mubakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakoze ivugabutumwa rikomeye mugihe cya Covid19 kuko batangiye icyo bise Morning worship aho bakoraga amashyusho y’indirimbo zo mu gitabo buri munsi. ibi byafashije benshi.
Alicia na Germaine: iri tsinda ntabwo rirakora igitaramo kuva ryabaho kuko rimaze igihe gito ritangiye uyu mirimo ndetse ntanigitaramo baritabira kuva natangira gukora. icyakora ni itsinda naryo rimaze kwigarurira abatari bake
Iri niryo tsinda ryambere mu Rwanda mu matsinda y’abaririmbana Kandi bavukana mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rigiye gutaramira muri Bk Arena, Ari nacyo gitaramo cyambere bitabiriye.
Niryo tsinda ry’abakobwa bavukana mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryashoboye guhuza amashuri n’ivugabutumwa. kuri ubu Alicia yiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Ishami rya Huye mugihe murumuna we Germaine yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. bombi bavuga neza ikinyarwanda, Icyongereza, igifaransa n’Igiswahili.
Iri tsinda rifite umwihariko mukuba ryarazamutse ndetse rikamenyekana ritanyuze mu maboko y’abazwi cyane mumyidagaduro mu Rwanda, nkuko usanga bimeze ku bandi bahanzi. icyakora bemeza ko bagiye bahura n’ababafasha, nubwo atabaga Ari amazina azwi cyane mu Rwanda
Andi mateka agiye kwadikwa nuko mubazwi ariryo tsinda ryonyine mu Rwanda mu bakora umuziki bavukana rikorera umuziki mu ntara rigiye gutaramira mu gitaramo gikomeye muri Bk Arena.
Iki gitaramo cyateguwe na Ben na Chance kigiye guhuriza hamwe abahanzi bafite amateka atandukanye ariko ahurira ku guhesha Imana ikuzo. Iki gitaramo kizaba taliki 5 Mata 2026.




