Cristiano Ronaldo yasezeye mu kipe y’Igihugu ya Portugal

9 0

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje ko asezeye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Portugal, asoza urugendo rw’imyaka 23 yari amaze ahagarariye igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 41 y’amavuko yatangaje iki cyemezo ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko igihe kigeze ngo ashyikirize abandi bakinnyi nimero 7 yari amaze igihe yambara mu ikipe y’igihugu.

Ronaldo yagize ati: “Abanya-Portugal, umunsi wo gusubiza nimero 7 y’ikipe y’igihugu urageze. Mu myaka 23 namaze nyambara, byari amahirwe n’inshingano ikomeye kuyambara, kuyiharanira no kuyitwara mu bibuga bitandukanye byo ku isi.”

Yongeyeho ko atari icyemezo cyoroshye gufata, kuko hari ibyemezo umuntu afata atabanje gutekereza gusa, ahubwo akumva n’umutima we.

Cristiano Ronaldo asoje gukinira Portugal afite amateka akomeye, aho yakinnye imikino 234, agatsinda ibitego 146. Ibi bituma aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kandi wanakiniye ikipe y’igihugu imikino myinshi mu mupira w’amaguru w’abagabo ku rwego mpuzamahanga.

Yatangiye gukinira Portugal muri Kanama 2003, ubwo yari afite imyaka 18, maze mu myaka yakurikiyeho aba umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’iki gihugu.

Mu byo yagejeje kuri Portugal harimo igikombe igikombe cy’u Burayi cya Euro 2016, igihugu cyegukanye ku nshuro ya mbere mu mateka yacyo.

Yanafashije Portugal kwegukana igikombe cya UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025, bityo asiga afite ibikombe bitatu bikomeye yegukanye ahagarariye igihugu cye.

Nubwo Cristiano Ronaldo asezeye gukinira ikipe y’igihugu, ntabwo yatangaje ko ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru.

Akomeje gukinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, aho azakomeza ibikorwa bye bya ruhago ku rwego rw’amakipe.

Icyemezo cyo gusezera muri Portugal kije nyuma y’igihe kitari gito havugwa ubwumvikane buke hagati ye n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Jorge Jesus.

Ronaldo azasigara ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru wa Portugal, by’umwihariko kubera ibitego yatsinze, ibikombe yegukanye n’imyaka myinshi yamaze ahagarariye igihugu cye.

Mu gusoza ubutumwa bwe, yagaragaje ko nubwo atazongera gukinira Portugal, urukundo afitiye igihugu cye ruzahoraho, ashimangira ko Portugal izahora iri mu mutima we.

“Portugal izahora iri muri njye,” ni amagambo yakoresheje agaragaza ko asezeye mu kibuga ariko atasezeye ku rukundo afitiye igihugu cye.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *