Inyubako 10 zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali zafunzwe

5 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko izindi nyubako 10 zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi zizafungwa by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa mu bijyanye no kwirinda inkongi z’umuriro, ziyongereye ku zindi eshanu zari ziherutse gufungwa.

Ni icyemezo gikurikiye ikindi cyafashwe mu cyumweru gishize, ubwo Umujyi wa Kigali watangazaga ko inyubako eshanu na zo zigomba gufungwa by’agateganyo kubera kutubahiriza amabwiriza agenga gukumira inkongi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wavuze ko inyubako izindi nyubako 10 zizafungwa guhera ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, saa moya z’umugoroba (19:00).

Muri zo harimo Catchup Building iherereye i Gisimenti, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom i Gikondo, KAL Plaza i Gikondo na N&B Plaza i Kigarama.

Izindi ni Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade, zose ziherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Izi nyubako zagaragajwe nyuma y’ubugenzuzi bukomeje gukorwa n’Umujyi wa Kigali hagamijwe kureba niba inyubako zubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Mu cyumweru gishize, ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko inyubako eshanu na zo zizafungwa guhera ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026.

Izo ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga biherereye mu Murenge wa Gisozi, ASMMS Ltd iherereye mu Karere ka Kicukiro ndetse n’Isoko rya Gahoromani.

Icyo gihe Umujyi wa Kigali wavuze ko izo nyubako zitubahirizaga ibisabwa mu kwirinda inkongi, ku buryo byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Uretse itegeko ryo kuzifunga, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwibukije ba nyir’izo nyubako ko batemerewe kwishyuza abakodesha ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze. Abacururizamo na bo basabwe gukuramo ibikoresho byabo byihutirwa cyangwa bishobora kwangirika mbere y’uko zifungwa.

Ku nyubako nshya zashyizwe ku rutonde, Umujyi wa Kigali wasabye ba nyirazo, abazicunga n’abandi bose ubugenzuzi bwagaragaje ko bafite ibibazo gukosora ibitagenda neza no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira inkongi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko izi ngamba zigamije kurinda ba nyir’ibikorwa by’ubucuruzi, abakozi n’abakiriya, bushimangira ko inyubako izaba yujuje ibisabwa izahita yemererwa kongera gufungura nyuma yo kugenzurwa no kwemezwa ko yujuje amabwiriza.

Izi ngamba zije mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro zibasira inyubako z’ubucuruzi, zirimo izibasiye ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi ndetse na Goico Plaza yakoreragamo isoko rya Musanze.

Gufunga izi nyubako by’agateganyo ni imwe mu ngamba Umujyi wa Kigali uri gufata mu rwego rwo kongera umutekano w’inyubako no gukumira impanuka zishobora guteza igihombo ndetse no guhitana ubuzima bw’abantu.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *