Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yafunguye ku mugaragaro inama y’abayobozi bakuru mu nama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, izwi nka Montreal Protocol Meeting of the Parties (MOP38).
Iyi nama iri kubera i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Ugushyingo 2026, yahurije hamwe abahagarariye za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, inzobere mu bidukikije, abashakashatsi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije barenga igihumbi
Iyi nama ifite umwihariko ukomeye ku Rwanda kuko ibaye nyuma y’imyaka 10 Ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ryemerejwe i Kigali mu Kwakira 2016, rikaba ryarahawe izina rya Kigali Amendment.
Iryo vugururwa ryashyizeho ingamba zo kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa rya gaz za Hydrofluorocarbons (HFCs), zikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha nk’amafirigo n’ibyuma bikonjesha inyubako.
Nubwo iyo myuka idahungabanya mu buryo butaziguye akayunguruzo k’imirasire y’izuba, igira uruhare rukomeye mu kongera ubushyuhe bw’isi. Kuzigabanya rero ni imwe mu ngamba z’ingenzi zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu biganiro biri kuganirwaho muri iyi nama, ibihugu bizasuzuma aho bigeze bishyira mu bikorwa amasezerano, ibyagezweho mu kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo ibyo byiyemeje birusheho gushyirwa mu bikorwa.
Hazibandwa kandi ku gushishikariza ibihugu bitaremeza Ivugururwa rya Kigali kubikora, kugira ngo isi yose ihuze imbaraga mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Uretse ibiganiro by’abayobozi, u Rwanda rwateguye n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ikoranabuhanga ryo gukonjesha ritangiza ibidukikije.
Harimo amahugurwa azabera mu Kigo Nyafurika cy’Indashyikirwa mu Gukonjesha mu buryo Burambye (ACES), imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga ryo gukonjesha rizabera muri Kigali Convention Centre ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa rizaganira ku ishoramari n’ubufatanye mu guteza imbere uburyo burambye bwo gukonjesha.
Ibi bikorwa bigamije guhuza ibyemezo bifatirwa mu nama n’ibikorwa bifatika byafasha ibihugu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kunoza imikoreshereze y’ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho.
Kuba u Rwanda rwongeye kwakira iyi nama mpuzamahanga nyuma y’imyaka icumi Ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ryemerejwe i Kigali, ni umwanya wo kongera kwibutsa amahanga akamaro k’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo byugarije ibidukikije.
Amasezerano ya Montreal afatwa nk’imwe mu masezerano mpuzamahanga yageze ku musaruro ukomeye mu kugabanya ikoreshwa ry’ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Biteganyijwe ko MOP38 izatanga umurongo w’ibindi bikorwa bizakorwa mu myaka iri imbere, cyane cyane mu kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kugabanya ubushyuhe bw’isi no guteza imbere ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.


