Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya COP31 I Antalya muri Turkiye

34 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze mu Mujyi wa Antalya muri Türkiye, aho agiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe, izwi nka COP31.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ko Dr. Nsengiyumva yageze muri Türkiye, aho hateraniye abayobozi b’ibihugu, abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku ngamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama yatangiye ku wa 9 Ugushyingo, ikazageza ku wa 20 Ugushyingo 2026, mu gihe ibiganiro byihariye bihuriza hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma biteganyijwe ku wa 11 no ku wa 12 Ugushyingo.

COP31 yibanze ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama zabanje, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushakira ibisubizo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko mu kubona inkunga yo gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije.

U Rwanda rwitabiriye iyi nama rufite intego zirimo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu kubona inkunga n’ishoramari bigenewe ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye no gushyira mu bikorwa gahunda zarwo zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Mu byo u Rwanda rushyize imbere harimo kandi gushaka ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no gukoresha amasoko mpuzamahanga y’inguzanyo zishingiye ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gushakisha uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, harimo n’Amasezerano ya Paris yo mu 2015, agamije kugabanya izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *