JOHANA COSMETICS yegukanye igikombe mu imurikagurisha ryabereye mu Ntara y’Amajyaruguru

185 0

Uruganda rwa Johana Cosmetics rukora amavuta yo kwisiga n’ibindi bicuruzwa by’ubwiza, rwahawe igihembo mu rwego rwo gushimira ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi byagaragaje mu imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abikorera 212, barimo Abanyarwanda 195 n’abanyamahanga 17. Umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza iri murikagurisha yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice.

UMUTABAZI Dieudonné, ushinzwe ibikorwa by’iyamamazabikorwa muri Johana Cosmetics, yavuze ko iki gihembo ari ikimenyetso cy’ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’uruganda, ndetse n’umuhate wo gukorera mu Rwanda ibicuruzwa by’ubwiza byari bisanzwe bitumizwa mu mahanga.

Yagize ati: “Kimwe mu byatumye duhabwa iki gihembo ni uko abantu batari bamenyereye kubona ibicuruzwa nk’ibi bikorerwa mu Rwanda. Ubu tugeze ku rwego rwo gukora ibicuruzwa byita ku bwiza bw’uruhu n’umusatsi ku rwego rwo hejuru.”

UMUTABAZI kandi yavuze ko Johana Cosmetics yatanze serivisi za salon ku buntu muri iri murikagurisha, bityo abakiriya bakabona amahirwe yo gusobanukirwa imikorere y’ibicuruzwa by’uruganda, birimo shampo n’amavuta y’umusatsi.

Yavuze ko iki gihembo cyabongereye imbaraga mu rugendo rwo kwagura isoko rya Johana Cosmetics, cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Turishimye cyane kuko iki gihembo kitwongerera imbaraga. Dufite gahunda yo kuva ku isoko ry’u Rwanda tukagera ku isoko mpuzamahanga.

No mu imurikagurisha ryabereye i Gikondo twahawe igihembo, bityo ibyishimo n’umuhate wacu bikaba bikomeje kwiyongera.”

Yatangaje ko Johana Cosmetics imaze kubona amasoko muri DRC na Uganda, ndetse ko hari Abagande basigaye baza mu Rwanda kugura ibicuruzwa by’uruganda.

Mu bicuruzwa bishya byagaragajwe harimo amavuta avura imvuvu z’igikotoro n’ay’amazi, amavuta y’umusatsi, amavuta y’ipapayi, aftershave, body scrub, black hair shampoo, sheen spray, hair mousse ndetse na cocoa & milk body lotion.

Yavuze ko ibi bicuruzwa byahoze bitumizwa mu mahanga, ariko ubu bikaba bikorerwa mu Rwanda na Johana Cosmetics.

Johana Cosmetics ikomeje kwagura amasoko yayo mu bihugu bitandukanye.

Nyuma yo kubona isoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, uruganda rwagejeje ibicuruzwa byarwo no mu Burundi ndetse no muri Sudani, aho abakiriya bakomeje kubigaragariza inyota.

Mu gihe uruganda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo mu karere, by’umwihariko muri Uganda, mbere Abanyarwanda bajyaga kugura amavuta i Bugande, ariko ubu ibintu byarahindutse. Abagande bari kuza kurangura amavuta ya Johana Cosmetics ku bwinshi, bikagaragaza ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bimaze kugira izina n’isoko mu karere.

Team yoseblyose ya JOHANNA COSMETICS yahawe ikaze mu gufata ifoto bari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *