Umunyarwanda Gasana Elvis akomeje gukorana n’ikipe ya Simba yo muri Tanzania

5 0

Umunyarwanda Gasana Elvis arimo kubarizwa mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, aho ari umwe mu batoza bongerera abakinnyi imbaraga no kubafasha kugira imyiteguro ngororamubiri ibafasha guhangana mu marushanwa atandukanye.

Ni amahirwe akomeye kuri uyu Munyarwanda agiye gukorera imwe mu makipe afite izina rikomeye muri Afurika, mu gihe Simba SC ikomeje kwagura imbaraga zayo mu rwego rwa tekiniki, yitegura guhangana n’andi makipe akomeye ku rwego rw’igihugu no ku mugabane.

Kwinjira kwa Gasana Elvis muri iyi kipe bibaye mu gihe Simba SC imaze iminsi igaragaza ibibazo bijyanye n’umusaruro w’abakinnyi, by’umwihariko mu gice cya kabiri cy’imikino.

Abafana b’iyi kipe bari bamaze kugaragaza impungenge ku buryo abakinnyi bayitangira imikino bafite imbaraga, ariko uko iminota yiyongera bikagenda bigabanuka, bigatuma hari igihe itabasha gukomeza gukina ku muvuduko umwe mu mukino wose.

Ibi byatumye kongerera abakinnyi ubushobozi bw’umubiri biba kimwe mu bintu bishobora gufasha ikipe kunoza imikinire yayo, ari na byo biri mu nshingano z’umutoza ushinzwe imyiteguro ngororamubiri.

Gasana azaba afite inshingano zo gufasha abakinnyi kongera ubushobozi bw’umubiri, kwihanganira imbaraga zikoreshwa mu mukino, kwihutisha kwisubiranya nyuma y’imyitozo n’imikino ndetse no kubafasha gukomeza kugira imbaraga mu minota 90 y’umukino.

Simba SC ni imwe mu makipe akomeye muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba. Yashinzwe mu 1936, ikaba ifite icyicaro i Dar es Salaam, aho ikinira imikino yayo kuri Benjamin Mkapa Stadium.

Ni ikipe imaze kwegukana ibikombe 22 bya shampiyona ya Tanzania, ndetse inegukana ibindi bikombe bitandukanye byo mu gihugu no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku rwego rwa Afurika, Simba SC imaze imyaka myinshi ihatana mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Mu 1974 yageze muri ½ cya CAF Champions League, icyo gihe yitwa African Cup of Champions Clubs, mu gihe mu 1993 yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Cup, ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

Mu bihe bya vuba, iyi kipe yongeye kwerekana ubushobozi bwayo ubwo yageraga muri ¼ cya CAF Champions League mu bihe bitandukanye birimo 2018/19, 2020/21, 2022/23 na 2023/24.

Mu mwaka w’imikino wa 2024/25, Simba SC yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup, aho yatsinzwe na RS Berkane yo muri Maroc ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Ibi byatumye ikomeza kwigaragaza nk’imwe mu makipe ahagarariye neza umupira w’amaguru wo muri Afurika y’Iburasirazuba mu marushanwa mpuzamahanga.

Gasana Elvis yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe ya Simbba SC yo muri Tanzania

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *