MUSANZE: Umuturage wari ugiye kuzaburira ubuzima mu nzu yabagamo yakorewe agashya

77 0

Kuri uyu munsi Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwifafatanyije n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bakora umuganda udasanzwe wo kubakira inzu umuturage witwa RUTEBUKA Victor wari usanzwe atuye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Ruhengeri mu Mudugudu wa Burera.

Umufasha wa RUTEBUKA VICTOR yasubizanyaga ibinezaneza byinshu

RUTEBUKA VICTOR n’umugore we batangarije itangazamakuru ko ubu kuba babashije kugirirwa ikigongwe n’urubyiruko b’akarere ka Musanze bakubakirwa inzu nziza itameze nkiyo babagamo baryamaga batazi ko bucya amahoro, bavugaga bishimye cyane banafite akanyamuneza bitewe nibyiza bakorewe.

Umuturanyi wabo nawe wari uzi ubuzima bushaririye babagambo nawe yavuze ko yishimiye igikorwa igikorwa cyiza cyane bakorewe cyo kuza kububakira inzu itazabashyira mu kaga dore imvura yagwaga akazinduka ajya kubareba niba baramutse amahoro yewe niyo inzura yagwaga yasangaga bitwikiriye amabase cyangwa se amasafuriya.

Muri iki gikorwa cyo kubakira uyu muturage, Abahanzi batandukanye bakorera umuziki mu karere ka Kamusanze bitabiriye iki gikorwa kirimbanije babasha kuririmba ibihangano byabo habanza Maylo aririmba indirimbo yise “Musanze ni Nziza” irimo ibyiza bitatse akarere ka Musanze, Sweety Life baririmba indirimbo bise “Ibereshi”, hakurikiraho umuhanzi MANIZABAYO Eric hasozwa n’umuhanzi ukiri muto witwa Day Maker baririmba ibihangano byabo bitandukanye kugira ngo babashe guha ubutumwa kuri bagenzi babo b’urubyiruko babashe kwibagirwa burundu inzoga zitujuje ubuziranenge bazibukire kuzongera kuzinywa bitewe nuko zangiriza ubuzima bwabo.

Uwaje ahagarariye Urubyiruko mu Karere ka Musanze,UMUTONI Nadege yagize ati:” Uyu ni umuganda wihariye dukora kugira ngo tubashe kubaka igihugu cyacu twahisemo kujya dukora rimwe mu kwezi ari nako tuba dufite gahunda yo gusakaza insanganyamatsiko yo kurwanya burundu ibiyobyabwenge ndetse no gukorera ibyiza abaturage baba bafite ubukene nko kububakira uturima twigikoni, Kubasanira inzu zabo no kubavugururira inzu ziba zigiye kubagwaho bo bakabikora nta gihembo bategereje kuri Leta.

DPC w’akarere ka Musanze SSP BAGABO James Yagize ati:” Muri rusange umutekano uhagaze neza ariko hari Urubyiruko rutiga rukishora mu nzoga zinkorano bajya kunywa nk’izitwa Kiwungu, Urumogi n’abitera inshinge zikabangiririza ubuzima bwabo bikarangira babaye inzererezi

Yasabye Urubyiruko guhagurukira hamwe nk’umugozi w’umurunga bagahuriza hamwe ndetse ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarakoze gahunda yo kurwanya burundu inzoga zitujuje ubuziranenge batanga amakuru yaho baba babibona bagahita batangira amakuru ku gihe.

Asoza asaba ko buri wese afite uruhare rukomeye rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kwiyandarika bigatuma hagira ababyara inda zidateganyijwe, Guta amashuri, Kwandura indwara zidakira.

Asoza asaba Urubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango ko bazajya batangira amakuru ku gihe babona iwabo cyangwa mu baturanyi babona babanye mu makimbirane bazajya bahita batangira amakuru ku gihe abayafitanye bagakurikiranwa.

Mayor w’akarere ka Musanze NSENGIMANA CLAUDIEN ubwo hasozwaga umuganda yavuze ku rubyiruko rwabakorerabushake rwakoze igikorwa cyiza cyo kubakira umuturage wari ugiye kuzaburira ubuzima mu nzu yabagamo yari igiye kuzamugwaho.

Uyu muganda w’itabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *