Impamvu y’idindira ry’igitabo cya Munyanshoza Dieudonné kuri Jenoside

237 0

Ni igitabo kivuga ukuri kw’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, dore ko ari na wo mujyo uyu muhanzi yamenyekanyemo binyuze mu ndirimbo zo kwibuka.

Abajijwe impamvu atagisohoye hagati ya Gicurasi na Kamena muri 2025 nk’uko yari yabitangaje, yavuze ko hari ibyamutunguye atari yarateganyije. Birimo kugishakira amakuru acukumbuye ndetse n’uruzinduko yagize mu 2025.

Ati “Nibwiraga ko byari byoroshye… nasanze amagambo gusa adahagije nsanga hakenewemo n’amafoto y’udusozi n’inzibutso ziruhukiyemo abazize Jenoside. No kubona amafoto yujuje ubuziranenge ku buryo yajya mu gitabo byadusubije inyuma”.

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko mu 2025 natumiwe muri Amerika njya gutangayo ubutumwa mu bikorwa byo kwibuka, muri Leta zigeze kuri esheshatu, na byo bituma bidindira ya minsi nari narateguye ntibyakunda”.

Ni igitabo amaze imyaka hafi itatu atunganya ndetse akaba yanavuze ko yifuza kugisohora muri Gicurasi ya 2026 kiri mu Kinyarwanda. Mu 2027, ateganya kuzasohora ibindi bihinduye mu ndimi eshatu: Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *