Imirenge ine isigaye yo mu Karere ka Musanze izahabwa “Give Directly” ku baturage mbarwa – MUHIRE Rodriguez

61 0

Muhire Rodriguez umukozi wa “Give Directly” ushinzwe guhuza ibikorwa muri uyu mushinga utanga amafaranga y’ubuntu atajya asubizwa yavuze ko uyu muryango ushinzwe gufasha abaturage kwivana mu bukene ku baturage b’u Rwanda bazajya bahitwamo bagendeye ku irangamimerere bitandukanye na mbere baheraga ruhande ariko ubu mu mirenge ine isigaye yo bazajya babanza kureba umukene bagendeye ku irangamimerere ya buri muturage ariko mbere ho n’abaherwe barayahawe.

Yagize ati: “Dutanga amafaranga ku baturage bakennye kugira ngo bivane mu bukene kandi nyuma yo kuyatanga, dusubira inyuma kureba ko bayakoresheje neza (Follow up) ariko ahenshi dusanga barayakoresheje mu by’ubuhinzi kubera ko Akarere ka Musanze kaberewe nabwo, gusa ababikoze barejeje kandi barizamuye ku buryo bugaragara.”

Muhire yakomeje avuga ko hari n’abayifashishije mu miturire no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Yagize ati: “Uretse abahinze n’aboroye amatungo, hari n’abayakoresha mu gusana cyangwa kubaka aho kuba tutibagiwe ko hari n’abana basubiye mu mashuri ndetse n’umubare w’abishyuye ubwisungane mu kwivuza ukaba wariyongereye.”

Mayor w’akarere ka MUSANZE bwana NSENGIMANA Claudien yavuze ko ubu mu mirenge ine isigaye guhabwa amafaranga mu Karere ayobora bazabanzaga guhugura abaturage ndetse kubagira inama kugira ngo bazabashe kuyashora mu ubworozi, ubuhinzi, imyuga n’ibindi.

Anabasha gukomoza kuri “Habwa wigire” ko ari gahunda ya “Give Directly” ku bufatanye na Leta y’u Rwanda yazahuye bamwe na bamwe.

Mayor w’akarere ka Musanze bwana NSENGIMANA Claudien

Yagize ati: “Imiryango imwe yikuye mu bukene aho bamwe boroye inka, ihene intama, ingurube n’ inkoko ndetse abandi bajya mu buhinzi butandukanye mu gihe abandi bagiye mu mirimo y’ububaji, gusudira n’ibindi bitandukanye byabafashije kugeza magingo aya”.

Yasoje avuga ko izina ryivugira nubwo ngo ko nta byera ngo de aho yongeye gukomoza ku izina na ‘‘Habwa wigire’’ kubera ko iyo bahabwa ayo mafaranga bababwira ko ari imbuto bahawe igomba guhingwa bagasarura nyuma ikazahabwa no ku bandi anabasha gukomoza ku baturage bamwe na bamwe yagaye batayakoresheje neza nkuko bikwiye kandi burya nta byera ngo de”.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *