Rick Ross yatawe muri yombi akurikiranyweho ihohotera

9 0

Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross, yatawe muri yombi n’abapolisi bo mu gace ka Miami Beach muri Florida, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryo mu rugo ririmo gukubita uwahoze ari  umukunzi

Rick Ross, amazina ye nyakuri akaba ari William Leonard Roberts, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, ahita ajyanwa muri gereza ya Turner Guilford Knight Correctional Center iri muri West Miami-Dade. Amakuru atangazwa n’urwego rw’amagereza agaragaza ko yatawe muri yombi ahagana saa 6:10 za mu gitondo.

Uyu muraperi w’imyaka 50 akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gukubita umuntu akanamuniga  aho ibyo byaha byombi byashyizwe mu cyiciro cy’ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryo mu rugo.

Nyuma  yo gutabwa muri yombi  inyandiko z’urukiko zatangaje ko ibyo  byaha aregwa  zivuga ko yacibwa amande y’ibihumbi 6000 by’amadorali ,aho icyaha cyo  gukubita  azagitangaho ibihumbi 5000 by’amadorali naho icyo kuniga  cyo agacibwa 1000

Nkuko  amakuru akomeza bivuga Rick Ross afite umwunganizi mu mategeko witwa Bradley Horenstein uzamufasha mu kuburana  urubanza rwe rw’ibanze ruteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2026.

Nubwo  Rick Ross yatawe muri yombi  ntiharatangazwa neza ibisobanuro by’ibyatumye atabwa muri yombi ndetse n’ibyaha akurikiranyweho  birimo aho yabikoreye ndetse nuwo bavuga ko yahohoteye

Ibi bivuze ko amakuru arambuye ku byabaye agitegerejwe, kandi ibirego bishinjwa Rick Ross bikiri mu rwego rw’ibirego byatanzwe mu gihe iperereza n’imigendekere y’urubanza bikomeje.

Bamwe  mubakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare bakomeje kubihuza  n’uko  uwahoze ari umukunzi we Jazzma Kendrick amushinje kumukorera  ihohoterwa rishingiye ku mubiri .

Uyu mukobwa w’imyaka 39 wahoze akundana na Rick  Ross mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 26 Nzeri 2026 yanditse ku mbuga  nkoranyambaga ze akavuga ko uyu muraperi  yamukuise ndetse akanamukomeretse ku munwa ,icyo gihe yanaangije abamukurikira  amafoto y’ibikomere yatewe nibyo yakorewe

Kugeza ubu, ariko, ntiharamenyekana niba ibyo Kendrick yashinjaga Rick Ross bifitanye isano n’urubanza rwatumye atabwa muri yombi ndetse n’ubuyobozi  bwa polisi ntiburashyira ku mugaragaro ihuriro hagati y’ibyo birego byombi.

Rick Ross na we ntabwo yari yatangaza ku mugaragaro ibisobanuro ku birego bya Kendrick cyangwa ku itabwa muri yombi rye ubwo aya makuru yasohokaga.

Rick Ross ni umwe mu baraperi bakomeye bo muri Amerika, akaba azwi cyane ku ndirimbo zirimo “Hustlin’”, ndetse akaba ari na we washinze kompanyi y’umuziki Maybach Music Group.

Uyu muraperi amaze imyaka isaga 20 afite umwanya ukomeye mu muziki wa Hip-Hop, aho ibikorwa bye bya muzika n’ubucuruzi byatumye aba umwe mu bahanzi bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *