Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026 nibwo East African Promoters itegura ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru kuri Kigali Delight Hotel
Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abahanzi bazatarama muri ibyo bitaramo barimo Ross Kana ,Davis D, Chriss Eazzy na Marina ukuyemo Kevin Kade na Kenny Sol batabashije kuboneka kuko batari mu gihugu .
Mu ijambo rye Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou Umuyobozi Mukuru wa EAP yabanje gushimira abafatanyabikorwa babateye inkunga yo gutera ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival ndetse n’abahanzi bose bazakorana urugendo ruzazenguruka mu turere turindwi tw’ u Rwanda .
Muri icyo kiganiro Mushyoma yatangaje ko uyu mwaka ibi bitaramo bizarangwa n’Udushya twinshi aho yahishuye ko ku bufatanye na Primus bazatumira abahanzi bose begukanye ibihembo muri PGGSS zose uko ari umunani aho buri muhanzi azajya ataramira muri buri karere .
Nkuko yakomeje abivuga abahanzi nka Urban Boyz, Platin uzahagararira Dream Boyz, Bruce Melodie, Riderman, Knowless King James bose bamaze kwemera ko bazaboneka muri ibyo bitaramo .
Ikindi yavuze nuko muri ibyo bitaramo byose bazajya bafata umanya wo kwibuka Jay Polly witabye imana .
Ku ruhande rw’Abahanzi bazitabira MTN iwacu na Muzika Festival Bose bashimangiye ko ubu bari mu myiteguro ikomeye kandi bizeza Abakunzi babo ko bari kubategurira ibintu byiza kandi biteguye kuzabashimisha n’Imbaraga zabo zose .
Biteganyijwe ko iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rizatangira tariki 20 Kamena rigasozwa ku wa 1 Kanama 2026, rikazazenguruka Uturere dutandukanye turimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.










