Umuryango wa Nyiranyamibwa Suzanne wateguye igitaramo cyo  kumusezera bwa Nyuma

5 0

Umuryango w’Umuhanzikazi  Nyiranyamibwa Suzanne witabye Imana mu gitondo  cyo  ku wa 16 Ukwakira 2026 azize uburwayi watangaje ko wateguye igitaramo cyo kumwizihiza ndetse no  kumusezeraho bwa nyuma .

Mu butumwa umuryango washyize watangaje ko  kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026 ko wateguye umugoroba wo kumutaramira no  kumusezeraho bwa nyuma .

Hifashishijwe ubutumwa bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026 ku mbuga nkoranyambaga, uwo muryango wamenyesheje abakunzi b’uwo umuhanzi igihe hazabera igitaramo cyo kumutaramira bwa nyuma.

Ubwo butumwa bwagiraga buti: “Umuryango wa Karahamuheto Philippe uramenyesha inshuti nk’abavandimwe ko ijoro ryo gutaramira umubyeyi Suzanne riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026.”

Ni igitaramo bazakora mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Nyiranyamibwa Suzanne wafashije benshi kwizihirwa binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye. Ni igitaramo bagaragaje ko kizabera i Remera munsi ya Alpha Palace ahari hasanzwe habera ikiriyo.

Yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki gakondo, ndetse aba umwe mu bashinze Itorero Isamaza, ryamenyekanye mu ndirimbo zagize uruhare mu gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Uyu muhanzi yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1973, ahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi. Yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gukomereza mu Bubiligi.

Nubwo yamaze imyaka myinshi mu mahanga, Nyiranyamibwa Suzanne yakundaga kugaragaza ko nta gihugu yigeze akunda kurusha u Rwanda. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cye kugira ngo abe ari ho asazira.

Nyiranyamibwa Suzanne yavukaga mu muryango w’abana icyenda, akaba yari umubyeyi w’abana bane.

Uretse indirimbo gakondo, Nyiranyamibwa Suzanne yagize uruhare mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Ese mbaze nde?’, igaragaza intimba yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yasigiye Abanyarwanda.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *