Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, Doctall Kingsley, wamamaye mu Rwanda nka Ntakirutimana, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yamenye byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uru ruzinduko, Doctall Kingsley yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anahabwa amasomo ku ngaruka z’urwango, amacakubiri n’ibindi bikorwa bishobora gusenya ubumwe bw’abantu.
Uru ruzinduko rwamuhaye umwanya wo kuzirikana akamaro ko kwimakaza amahoro, urukundo, ubworoherane n’ubumwe mu muryango nyarwanda no mu bindi bihugu.
Uyu munyarwenya kandi yasuye Ingoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko. Ni hamwe mu hantu hibutsa amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Doctall Kingsley ari kwitegura kongera guhura n’abakunzi be mu Rwanda, aho azataramira Abanyarwanda mu gitaramo yise “Ntakirutimana Experience”.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2026, kikazabera muri Petit Stade i Kigali.
Doctall Kingsley ni umwe mu banyarwenya b’Abanyanijeriya bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, aho izina rya Ntakirutimana ryamuhesheje umwihariko mu bakunzi b’imyidagaduro yo mu Rwanda.




