Umuhanzi Kane yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Uzankunda” (Video)

23 0

Umuhanzi Inshuti Prosper uzwi kw’izina ry’ubuhanzi nka  Kane usanzwe akorera umuziki we ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy;Ubufaransa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Uzankunda”, agamije gukomeza gusangiza abakunzi be ibihangano bishya no kwagura ibikorwa bye bya muzika.

Iyi ndirimbo ije yiyongera ku bikorwa by’umuziki uyu muhanzi akomeje gukora, aho yifuza gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki nyarwanda abagezaho ibihangano bitandukanye.

Uyu muhanzi watangiye umuziki akiri muto mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yamutangarije byinshi  ku rugendo rwe muri muzika nyarwanda.

Yagize ati : natangiye  kuririmba nkiri muto kuko ariko kubera ubuzima bw’amasomo  akaba yarashyize  indirimbo ze za mbere yakoze muri  icyo gihe zirimo  Sweetest Love, Ndi mu Rukundo na Igisobanuro ,Wowe ni zindi  zitandukanye ‘

Kane yakomeje atubwira  ko indirimbo Uzankunda ari indirimbo  y’urukundo  umusore ashobora gutura umukobwa wese  yakunze akaba yarayikoze  mu rwego rwo gutanga ubutumwa  ku bakundana kandi yizera ko izakundwa na benshi .

Tumubajije ku bijyanye  n’imishinga yindi yaba afite  nyuma yo gushyira hanze indirimbo uzankunda  yaduhishuriye ko hari abahanzi benshi ari kwegera hano mu Rwanda kugira bakorane yifuza gukorana nabo kubera ubuhanga n’uburambe bafite muri Muzika nyarwanda gusa ashimangira ko ibiganiro  bigikomeje nibikunda azahita  aha abakunzi indirimbo nshya  mu gihe cya  vuba .

Mu  bindi  twamubajije harimo umubano we na Mubyara we Umuhanzi Christopher  adutangariza ko babanye neza nubwo badahura kenshi ariko agira  uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo kugiza zisohoke zimeze neza .

Mu gusoza Kane yasabye abakunzi  gukomeza  kumuba  hafi cyane bareba ndetse  bakanasangiza insuti zabo ibihangano biri kuri youtube  ye yitwa Kane .

Indirimbo  Uzankunda y’umuhanzi Kane yakozwe mu buryo bw’amajwi na  Producer Brizz Beat  naho inonosorwa na Bob Pro  mu gihe amashusho yakozwe na Director Faveways  akaba yarakorewe mu bihugu bitatu aribyo Ubufaransa,Ububiligi no mu bindi bice byo mu Rwanda

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *