Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) w’agateganyo, Me Claudine Gasarabwe, n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Bonnie Mugabe, bitabiriye ibiganiro byahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba (CECAFA) na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe.
Ibyo biganiro byabereye i Abuja muri Nigeria, mu gihe hitegurwa Inteko Rusange isanzwe ya 48 y’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe ingamba z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika, ndetse no gushimangira imikoranire hagati ya CAF n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu karere ka CECAFA.
Facebook Comments Box
