Fatakumavuta yakeje Bruce Melodie, anenga The Ben

277 0

Fatakumavuta yagaragaje ko igitaramo ‘The Nu Year Groove’ The Ben na Bruce Melodie bahuriyemo tariki ya 01 Mutarama 2026, cyagenze neza ariko kandi agaragaza ko atumva uburyo kugira ngo BK Arena yuzure bisaba ko abahanzi babiri bafatwa nk’abakomeye mu gihugu biteranya, nyamara abahanzi baje nyuma yabo barimo Chryso Ndasingwa ayuzuza wenyine.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Igihe Kulture’, yavuze ko kuri we yabonye Bruce Melodie yarashyizemo imbaraga zose zishoboka mu kugitegura akazana ibintu byose umuhanzi asabwa ku rubyiniro, mu gihe abona The Ben we nta kidasanzwe yakoze.

Ati “Itahiwacu Bruce Melodie yarateguye mu buryo bwose bushoboka, kubera ko nabonye Symphony band yose…yakoze ibintu by’umuhanzi wuzuye.

“The Ben we iteka urabizi aba avuga ngo mfite abafana,…ni umuntu ukunda gukora ibintu ku giti cye. Kuza ku rubyiniro ari umwe, nyuma agashyiraho iriya korali ntabyari birenze kuri ngewe.”

Fatakumavuta yakomeje avuga ko kugeza n’ubu afite amatsiko y’igitaramo cya The Ben ku giti cye na Bruce Melodie ku giti cye ndetse n’ibitaramo bitegura gukorera mu Ntara bazenguruka igihugu.

Related Post

Maître Gims yatawe muri yombi

Posted by - March 26, 2026 0
Inzego z’Iperereza mu Bufaransa, zataye muri yombi umuhanzi uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka…

Umuryango wa Bobi Wine wahunze Igihugu

Posted by - February 19, 2026 0
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yatangaje ko umugore we n’abana bahunze igihugu” kubera ubugizi bwa nabi bakorerwaga n’inzego…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *