Kamonyi: Gitifu w’Akagali yapfuye mu buryo butunguranye

65 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigusa mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi, yitabye Imana mu buryo butunguranye, nyuma yo kugwa igihumure ubwo yari ageze kuri butiki, akajyanwa igitaraganya mu Bitaro bya Kabgayi ariko birangira apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, Minani Jean Paul yemeje ko Umuyobozi w’Akagari ka Kigusa wo muri uyu murenge yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Yavuze ko ari umumama w’imyaka 40. Saa Kumi n’Imwe na 40, yari atashye avuye ku icumbi, ajya kuri butiki afite ibyo agiye gushakayo ahita yitura hasi.

Ati “Agezeyo agira ikibazo tutamenye twaketse ko ari nk’isereri aramanuka gakeya ariko agezeyo intege zimubana nkeya aragwa, abari bahari batumenyesheje ikibazo kibaye duhita dukora ubutabazi bw’ibanze.”

Minani yavuze ko hari abaganga batuye hafi ariko banahita bamwihutishiriza ku bitaro bya Kabgayi, ndetse bamunyuza mu ndembe, ariko birangira nyuma y’iminota mike ahita yitaba Imana.

Yavuze ko hataraboneka raporo ya muganga ivuga icyamwishe nyakuri.

Uwatanze aya makuru yavuze ko uwitabye Imana yari amaze kugura fanta, nyuma y’iminota itanu agahita agwa.

Gitifu Minani ati “Oya ntabwo ari byo. Yari yakoreye ku Kagari, yiriwe atanga serivisi ku baturage, saa Kumi n’imwe azamukana na bamwe mu baturage bari aho…nta kintu yari yagafata.”

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *