Mico The Best na Danny Nanone bamaze kongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazataramira muri Musanze Yirunga Gorilla Festival 2026

53 0

Aba bahanzi Nkuko Turatsinze Prosper uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Mico the Best na Danny Ntakirutimana ukoresha amazina ya Danny na None bamaze gusinyana amasezerano na Yirunga Ltd Sosiyete yateguye Yirunga Gorilla Festival ku bufatanye n’akarere ka Musanze, Centre Pastoral Notre Dame De Fatima n’abandi bafatanyabikorwa.

Biteganyijwe ko bazaririmba umunsi yateganyijwe y’iserukiramuco kuva kuwa 24-26/12/2026 muri Stade Ubworoherane.

Ibi birori biteganyijwe ko bizatangizwa n’iminsi ibiri yo gusogongeza abakunzi b’imyidagaduro, ubukerarugendo, ubugeni n’ibindi muri Burera mu Kibuga cya Kidaho kuwa 12 Ukuboza 2026 naho kuwa 19 Ukuboza hagasogongezwa abaturage ba Kinigi muri Musanze.

Amakuru yamaze kumenyekana ni uko Mico The Best azataramira abakunzi ba Muzika yemeye kumenyekanisha iki gikorwa mu Kinigi kuwa 19 Ukuboza 2026 kuva saa 14h kugera 18h noneho nyuma akaririmba muri After Party izabera mu mugi wa Musanze muri Hotel Centre Pastoral Notre Dame De Fatima ya Diyosezi gaturika ya Ruhengeri iherereye mu marembo ya Stade Ubworoherane werekeza ku Kiliziya kuri Cathedral ya Diyosezi ya Ruhengeri muri uwo mugoroba.

Andi makuru nuko Kwinjira muri After Party bizaba Ari ukugura icyo Kunywa gusa ukinjira mu birori bizaba bitangirwamo promotion ku binyobwa bya Bralirwa.

Yves Iyaremye umuyobozi wa Yirunga Ltd aganira n’itangazamakuru yavuze ko bakomeje kwitegura cyane bafatanyije ninzego zitandukanye kugira ngo ibikorwa bizagende neza.

Yves Iyaremye wambaye Ikoti ry’umukara ubwo yasinyishaga Mico The Best

Yagise ati:”Turi mu gihe cyiza cyo kwitegura Kandi ntabwo turi twenyine hari inzego nyinshi turi gukorana haba abafatanyabikorwa Dushimira cyane cyane Centre Pastoral Notre Dame De Fatima izaba itanga ibyo kurya n’ibyo Kunywa, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru bari kudufasha mu myiteguro biduha ikizere ko Noheri izagenda neza cyane.”

Yakomeje ashishikariza abaturarwanda Bose kurushaho kwitabira iki gikorwa basura ibyiza bitatse u Rwanda.

Facebook Comments Box

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *