Umunyarwenya Doctall Kingsley Ntakirutimana yishimiye ikawa ya One Cup Coffee Roasters

2 0

Umuhanzi akaba n’umunyarwenya Doctall Kingsley uzwi nka ntakirutima uri mu Rwanda  yagaragaje ko yanyuzwe n’ikawa itegurwa na One Cup Coffee Roasters, imwe mu nzu zikomeje guteza imbere umuco wo kunywa ikawa nyarwanda no kugeza ku bakiriya uburyohe bwihariye.

Doctall Kingsley, uzwi mu myidagaduro mu gihugu cya Nigeria akaba anazwi gukunda u Rwanda , ni umwe mu bantu bagaragaje ko bishimiye ikawa ya One Cup Coffee Roasters, aho yagize amahirwe yo kuyisogongera no kwibonera umwihariko wayo.

One Cup Coffee Roasters ni ahantu hahurira abakunda ikawa, abifuza kuruhuka ndetse n’abashaka kubona umwanya mwiza wo kuganira n’inshuti cyangwa gukora imirimo yabo mu ituze.

Kwamamaza ikawa nyarwanda no kuyimenyekanisha ni bimwe mu byibandwaho n’iyi nzu, ikoresha ikawa y’u Rwanda izwiho kugira umwimerere n’uburyohe bwihariye.

Yagaragaje ko yishimiye uburyohe bw’iyi kawa, bigaragaza ko One Cup Coffee Roasters ikomeje kwagura umubare w’abayigana, barimo abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro n’izindi nzego.

Ibi  uyu munyarwenya Doctall Kingsley gitaramo  uzwiho gukoresha urwenya mu buryo bwe bwo kwegera abantu,  yabishimangiye nyuma y’umusangiro yagiranye n’abandi banyarwenya bazahurira gitaramo cya “Thank God It’s Funny (TGIF)”, giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2026, kuri Petit Stade i Remera.

Iyi nzu y’ikawa iherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ikaba ikomeje kumenyekana nk’ahantu heza ho gusogongera ikawa, guhura n’inshuti, kugirana ibiganiro ndetse no gukorera ahantu hatuje.

Ikawa ya One Cup Coffee Roasters ishingiye ku musaruro w’u Rwanda, by’umwihariko ubwoko bwa Bourbon Arabica, buzwi mu bwoko bw’ikawa buhingwa mu gihugu.

Kuba abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko bishimira serivisi zayo, ni kimwe mu byongera kumenyekanisha ikawa nyarwanda no gushishikariza abantu kuyinywa, bityo igacuruza agaciro k’umusaruro w’abahinzi b’ikawa bo mu Rwanda.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *