Bwiza na Bruce Melodie bahawe ubutumwa bukomeye n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia

14 0

Abahanzi nyarwanda Bwiza na Bruce Melodie bageze muri Zambia aho bagiye gukorera igitaramo kizahuza Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’abandi bakunzi b’umuziki nyarwanda, mu rugendo rugamije no kurushaho kumenyekanisha ubuhanzi bw’u Rwanda hanze yarwo.

Bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kenneth Kaunda i Lusaka, ku wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026, bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, waboneyeho kubagezaho ubutumwa burebana n’uruhare abahanzi bakwiye kugira mu guhagararira igihugu cyabo.

Mu butumwa bwe, Ambasaderi Bugingo yashimangiye ko umuhanzi atari umuntu ushinzwe gushimisha abantu gusa, ahubwo ko ashobora no kuba umuvugizi w’umuco n’indangagaciro by’igihugu cye. Yabasabye gukoresha amahirwe n’icyubahiro bafite mu guteza imbere isura y’u Rwanda no kurushaho guhuza Abanyarwanda baba mu mahanga.

Yabijeje kandi ko Ambasade izakomeza kubaba hafi mu gihe bazaba bari muri Zambia, anabasaba kutazibagirwa inshingano bafite nk’abantu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Ambasaderi Bugingo yagize ati: “Buri gihe mujye muhora mufite ishema ry’igihugu cyanyu mu mitima. Umuziki wanyu n’ibyicaro mufite bigomba kurenga imyidagaduro, bigafasha guhuza Abanyarwanda, mukageza ku batuye mu mahanga inkuru nziza y’uko igihugu cyanyu kiyubatse bityo mukagira uruhare mu iterambere ryacyo.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, ni bwo aba bahanzi bazahurira n’abakunzi babo mu gitaramo kizabera i Lusaka. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’Abanyarwanda baba muri Zambia ndetse n’abandi bakunda umuziki ukorerwa mu Rwanda.

Bruce Melodie na Bwiza ni bamwe mu bahanzi bafite ibikorwa byagutse mu muziki nyarwanda, aho indirimbo zabo zimaze kugera ku bantu benshi. Kujya gutaramira hanze y’u Rwanda ni kimwe mu bikorwa bifasha umuziki nyarwanda gukomeza kwagura imbibi no kugera ku masoko mashya.

Uru rugendo kandi ruje mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kubona umwanya mu bikorwa bitandukanye byo hanze y’igihugu, aho abahanzi bagenda bahabwa amahirwe yo guhura n’abakunzi babo mu bihugu bitandukanye.

Igitaramo cya Lusaka kizaba umwanya wo gusangira ibyishimo n’Abanyarwanda bahatuye, ariko nanone kibe amahirwe yo kumenyekanisha umuco nyarwanda no gukomeza kubaka umubano hagati y’abaturage b’u Rwanda na Zambia binyuze mu buhanzi.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *