Kidumu yansiye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Be One Gin

125 0

Kidum uri mu bahanzi bakomeye i Burundi akaba umwe mu bamaranye igihe igikundiro mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri yamamaza ibinyobwa bya ‘Be one Gin’ byengwa n’uruganda ‘Roots Investment Group Ltd’.

Ni amasezerano uyu muhanzi yasinyiye i Kigali kuri uyu wa 8 Nzeri 2025 nyuma yo gusura uruganda agasobanurirwa uko ibinyobwa bya ‘Be one Gin’ byengwa.

Umuyobozi wa ‘Roots Investment Group Ltd,’ Jean Paul Habumugisha yavuze ko basinyishije amasezerano Kidum kugira ngo ahagararire ikinyobwa cyabo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Azaduhagararira mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko no mu bikorwa bye bya buri munsi azaba ashinzwe kumenyekanisha ‘Be one Gin’. Mu masezerano ye harimo ko n’ahantu azajya aba akorera ibitaramo azajya anacuruzamo inzoga zacu.”

Ku rundi ruhande, Kidum yishimiye aya masezerano cyane ko ari aya mbere aherewe mu Rwanda, ati “Niyo masezerano manini navuga ko nsinye inaha, urebye ni aya kabiri manini nsinye kuva natangira umuziki nyuma y’ayo nasinye muri BRARUDI i Burundi.”

Kidum yijeje ubuyobozi bwa ‘Roots Investment Group Ltd’ imikoranire myiza no kumenyekanisha iki kinyobwa aho azaba ari hose, yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu gihe cy’umuziki we.

Ku rundi ruhande, Habumugisha we yavuze ko kuba basinyishije Kidum ari ikimenyetso cy’uko batangiye gutekereza kwagura ubucuruzi bwabo, bakaba bageza ibinyobwa bya ‘Be one Gin’ ku isoko mpuzamahanga.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *