Cuba: Hibutswe imyaka 10 ishize Fidel Castro atabarutse

10 0

Muri Cuba habereye umuhango wo kwibuka imyaka 10 ishize Fidel Castro, wahoze ari Perezida w’iki gihugu akaba n’umwe mu bayoboye Impinduramatwara ya Cuba, atabarutse.

Uyu muhango wabereye ku ngazi za Kaminuza ya Havana ku wa 26 Ugushyingo 2026, witabirwa na Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel, abayobozi batandukanye, imiryango ya Fidel Castro ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uyu muhango wari uteganyijwe kuba ku wa 25 Ugushyingo, ari na bwo hizihizwaga imyaka 10 ishize Fidel Castro yitabye Imana mu 2016, ariko usubikwa kubera ibihe bibi by’ikirere byari byagaragaye mu murwa mukuru Havana.

Mu bikorwa byaranze uyu muhango harimo kwerekana filime mbarankuru zivuga ku buzima bwa Fidel Castro n’uruhare yagize mu mateka ya Cuba, ndetse n’ibikorwa by’ubuhanzi birimo imbyino, indirimbo n’ibindi bigamije kumwibuka.

Meyvis Estévez, uyobora Urugaga rw’Urubyiruko rw’Abakomunisiti muri Cuba, mu ijambo rye yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo gukomeza umurage wa Fidel Castro binyuze mu bikorwa byarwo bya buri munsi.

Yagaragaje ko gukomeza umurage we bitagomba kugarukira ku kumwibuka gusa, ahubwo ko bikwiye kugaragarira mu kwiga, gukora no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Fidel Castro yayoboye Impinduramatwara ya Cuba yagejeje ubutegetsi ku mpinduka mu 1959, nyuma aza kuyobora iki gihugu mu gihe cy’imyaka igera kuri 50. Yitabye Imana ku wa 25 Ugushyingo 2016 afite imyaka 90.

Kwibuka imyaka 10 ishize atabarutse bibaye mu gihe Cuba inahimbaza imyaka 100 yari kuba yujuje avutse, kuko Fidel Castro yavutse ku wa 13 Kanama 1926.

Uyu mwaka wa 2026 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kumwibuka, birimo ibiganiro, imurikabikorwa, kwerekana filime n’ibitaramo byateguwe muri Cuba no mu bindi bihugu.

Umurage wa Fidel Castro uracyavugwaho byinshi ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uruhare yagize mu mateka ya Cuba, politiki mpuzamahanga n’imibanire y’iki gihugu n’ibindi bihugu.

Facebook Comments Box

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *