Gateka Esther umaze kumenyekana nka Dj Brianne mu kuvanga umuziki ndetse no gukora ibiganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube ,Tik Tok nahandi agiye gukorera igitaramo cy’amateka I Kamapla muri Uganda .
Uyu mukobwa uamze kubaka izina hano mu karere ndetse no ku mugabane w’Uburayi si ubwa mbere agiye gusususrutsa abakunzi b’Umuziki mu gihugu cya Ugand akabone ko amze kujyayo inshuro itari imwe cyangw akabiri kubera ubuhanga bwe .
Mu ntangiriro z’iki cyumweri abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga Dj Brianne yasangije benshi integuza ko azataramira muri Uganda aho azahurura mu rubyinro rumwe na barimo Sheilla Gahsumba umwe mu bakobwa bakunzwe mu mujyi wa Kampala ndetse na mugenw=zi w’umunyarwandakazi Dj Alisha DJ, DJ Big Allan na DJ Jose ndetse n’abandi batandukanye
Nkuko bigaragara muri iyo nteguza biteganyijwe ko icyo gitaramo mkizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025 kikzazabera muri Paradigm Kampala aho azaba ariwe Mutumirwa mukuru .
Dj Brianne muri iyi minsi akomeje kugenda yerekana ko afite impano nyinshi cyane zitandukanye kandi anagaragaz aubushake bwo gukomeza kwiga ibindi bintu byinshi byamuteza imbere ,Mu minsi ishize ni umwe mu bagaragaye mu ndirimbo Pressure ari kumwe n’ibindi byamamare bikomeye hano mu Rwanda


