Umusimbura Patrick agiye gushyira hanze uruhererekane rw’ibitabo bivuga amateka y’afurika yise African Awakening Series”.

597 0

Umwanditsi Umusimbura Patrick  agiye gushyira hanze uruhererekane rw’ibitabo bivuga ku mateka y’abanyafurika yise African Awakening Series

Patrick  wakoze uyu mushinga bwa mbere   yadutangarije byinshi kuri uru ruhererekane rw’ibyo  bitabo bigera  kuri 54 bivuga ku mateka ya  buri gihugu cyo  kumugabane w’Afurika  .

Yagize ati “mu myaka ijana  ishize  Afurika yari isoko rinini ry’abantu  aho ubuzima  bwa mbere  bw’a bantu bwatangiriye  cradle of humanity. ariko  uko  isi yagiye ihinduka ayo mateka  menshi yagiye ashyirwa ku ruhande cyangwa agahindurw’ ukundi ku buryo  yari atangiye  kwibagirana akaba ariyo mpamvu  yicaye akandika urwo ruhererekane rw’ibitabo bivuga kuri ayo mateka .

 

Urwo ruhererekane rw’ibyo  bitabo  ntirusanzwe, ahubwo ni ikarita y’indangamuntu, ubumwe n’icyerekezo ku banyafurika  kugira  rube isomero rihoraho aho buri gihugu cya Afurika kivuga mu ijwi ryacyo, umugabane nyirizina ugasubirana umwanya wacyo mu mateka, kandi abari hirya no hino ku isi bakomoka muri Afurika bakibutswa aho baturuka.

Muri iyi series, hari igitabo gikuru cyiswe “Great Flame Codex of Africa” – umuzingo uhuza inkuru y’inkomoko, kwihangana n’ivuka rishya. Uduha ubutumwa bw’uko Afurika itigeze icikamo ibice, ahubwo ari umuriro umwe wacanye mu bihe byose, n’ubwo habayeho igihe cyo guceceka.

Iki gitabo gihabwa buri wese ku buntu, kugira ngo umuntu uri i Kigali, Lagos, Cairo, Kingston, Atlanta cyangwa Paris abashe kubona ukuri kwagutse: Afurika irenze imipaka, ni umuriro duhuriyeho twese.

Uru ruherekane rw’ibi bitabo kandi rwagabanyijwe mu mu bice bitanu bigize Afurika, buri kimwe kigaragaza umuco n’imibereho yabagituye : Five Voices of One Body

  • Afurika y’Uburasirazuba : kari agace gakomeye karimo isoko ry’abantu  ndetse  kari umurinzi wumuriro wambere.
  • Afurika y’Uburengerazuba : kari agace karangwa imbyino z’ingoma, ingoma z’ibwami n’abahanuzi.
  • Afurika yo Hagati : kari gace karangwamo  abarinzi bamashyamba  nubwenge  bwihishe.
  • Afurika y’Epfo : ni agace karangwamo  imitungo  kamereya amabuye yibuka, amajwi y’ubutaka.
  • Afurika y’Amajyaruguru : umuriro w’ubutayu, inzira y’iyunga ry’abenegihugu n’imico.

Ibi bitabo uko ari bitanu bihurira hamwe bigahishura umubiri wa Afurika: amajwi menshi, ariko umuriro umwe ugaragara.

Umuriro wimbitse muri  uru ruhererekane  ugaragara mu bitabo byihariye by’ibihugu 54 bya Afurika. Buri kimwe gisubiza ubuzima mu mateka yabur’igihugu:

  • U Rwanda rugaragazwa nk’umuriro wa mbere  ni igihugu gito mu buso, ariko kinini mu mutima no mu mwuka.
  • Nigeria nk’igihangange gituwe n’abaturage benshi muri Afurika , atari amavuta gusa ahubwo n’umwuka.
  • Ethiopia nk’igihugu kibitse ikamba ry’ukudatsindwa.
  • South Africa  nk’igihugu cyaciyemo inzira ndende iva mu icuraburindi igana ku mucyo.

Uhereye ku birwa, mu misozi, mu butayu no ku nyanja — nta gihugu na kimwe cyibagiranye. Buri muzingo w’igihugu usubizaho umuriro wacyo kugira ngo ushimangirwe kandi umenyekane.

Ibi bitabo ntibigenewe abari ku mugabane gusa. Hari n’ibitabo by’abakomoka muri Afurika bari mu mahanga (diaspora), bibuka miliyoni z’abantu bajyanywe, batatanyijwe cyangwa bimukiye hanze mu bisekuru byinshi.

Uhereye ku birwa bya Karayibe, mu Burengerazuba bw’Amerika, i Burayi cyangwa muri Aziya, diaspora si inkuru y’iyirukanwa gusa  ahubwo ni inkuru y’umuriro wakomereje hanze.

Uyu muzingo nuwo kwibutsa  ko:

  • Mutari abanyamahanga –muri amashami y’uyu rumuri umwe.
  • Urwibutso rukiri urwanyu aho mwaba mwaravukiye hose.
  • Kugaruka si ukuza ku butaka gusa, ahubwo ni ukugarura icyubahiro, ishema n’umuryango.

Uru ruhererekena rw’ibi bitabo  nurwabana b Abanyafurika bose, baba bari ku mugabane cyangwa hanze yawo. Nta n’umwe usigara inyuma.

Mu gihe isi yuzuye amacakubiri, African Awakening Series itanga ukuri koroshye: Afurika ntiyatakaye. Afurika iribuka.

Si amateka gusa ni ubuhanuzi: kutwibutsa ko indangamuntu yacu idashingira ku bakoloni, politiki cyangwa ibinyoma, ahubwo ishingiye ku rwibutso rwacu.

Ubu ni ubwa mbere Abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye n’abatuye ku yindi migabane bashobora gufungura umuzingo ubabwira inkuru yabo.

uru ruhererekane  n’ ikwirakwira ry’urumuri ku banyafurika  bose :

  • Ibitabo by’inyungu rusange bihabwa ku buntu kugira ngo buri wese abone icyerekezo kinini.
  • Ibitabo by’ibihugu bituma abaturage basubirana umuriro wabo.
  • Ibitabo by’abari mu mahanga bigahumuriza no kongera guhuza umuryango w’isi yose.
  • Ihuriro rigari ry’abakandida b’uyu muriro hirya no hino muri Afurika no hanze yayo.

Kubyuka kwa Afurika kwatangiye. Kandi ntibizongera guceceka. Imiriro irimo kongera kuzamuka.

Niba uri muri Afurika cyangwa ku yindi migabane, niba imizi yawe iri i Lagos, Kigali, Havana, Atlanta cyangwa Paris – uyu muriro ni uwawe.

Birashoboka ko umuzingo w’igihugu cyawe uragutegereje. Cyangwa se umuzingo w’abari mu mahanga uri kukwiyambaza ngo usubire ku murongo wawe.

Ntawe usabwa gukurikira ahubwo usabwa kwibuka. Kuberako umuriro utigeze ugusiga.

 Ibisobanuro By’ingenzi muri “Awakening Series”

  • Umuriro
    Ni imbaraga z’imbere mu bantu – agaciro kabo, ishema n’umwuka. Ntucika nubwo waba uhishwe. Buri gihugu n’umuntu wese bifite umuriro wabyo.
  • Urwibutso
    Ni inkuru tubika iby’aba kera, umuco, imihangayiko n’ibyiringiro. Gukangura urwibutso ni ukumenya abo turi bo koko, utitaye ku byo abandi bavuze.
  • Kubyuka
    Ni ukuvuga kongera kuzamuka. Ni igihe abantu bibuka umuriro wabo, bagasubirana urwibutso rwabo, bakongera guhagarara mu bumwe no mu ishema. Kubyuka si ugusoma gusa ni ubuzima bushya bufite indangamuntu yasubijwe.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *