Imirwano Ikomeye irakomehje habagti ya AFC/M23 na FARDC mu teritwari ya Shabunda

691 0

Imirwano yakomeje kuri wa Mbere, itariki ya 6 Ukwakira, hagati y’Ingabo za DRC (FARDC) n’inyeshyamba za AFC / M23 mu ishyamba rya Kibandamangobo, riherereye muri Teritwari ya Shabunda, muri Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ingabo za leta zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo, zahanganye n’abarwanyi ba M23, zibabuza kugera ku murwa mukuru wa teritwari, ufatwa nk’ukungahaye cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo.

Hagati aho, urundi rugamba rwafunguwe uwo munsi i Lubimbe, Kibandamangobo, Lutunkulu, na Mulambula.

Abakurikiranira hafi iyi mirwano bavuga ko abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 bagamije kwigarurira teritwari za Shabunda na Mwenga.

Abatangabuhamya bavuga ko iyi mirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo, bikurikirwa n’ibikorwa byo gusahura imitungo y’abaturage by’inyeshyamba za Wazalendo na FARDC.

Teritwari ya Shabunda ni kamwe mu turere tunini ducukurwamo amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo, kazwiho kuba kabonekamo zahabu nyinshi na gasegereti.

Aka gace kagenzurwa cyane n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa Raia Mutomboki.

Mediacongo.net ivuga ko byose byatangiye ku wa Gatandatu ushize, ubwo abarwanyi ba M23 bitwaje intwaro ziremereye n’izoroheje, bagabaga ibitero ku birindiro bya FARDC na Wazalendo i Kabare na Walungu.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, igitero cya mbere cyabereye i Ninja cyibasiye uduce twa Chulwe, Mwegerera, Lubuhu, Ikambi, na Luhago, twigaruriwe n’inyeshyamba za M23 nyuma y’uko ingabo za leta n’inyeshyamba za wazalendo  ziyabangiye ingata.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *