Umuhanzi Day Maker akanaba Producer yashyize hanze Album yise “NGUTERE STORY” yakoranye na B-THREY n’abandi bahanzi batandukanye

74 0

Iyi Album yitwa Endless Music yakozwe na Producer Minutes Pro Rw akanaba umuhanzi witwa DAY MAKER DM yayikoranye nabahanzi batandukanye hanarimo nkumuhanzi uririmba injyana KinyaTrap uzwi cyane ku izina rya B-THYREY ndetse nandi mazina atandukanye muri muzika nyarwanda.

 

Iyi Album Yitwa “ endless music “ ni Volume ya mbere ni Album yahurijemo abahanzi bagiye batandukanye mujyana zitandukanye twahisemo kwita @_minutes_pro_beat bayikoze bagamije gufasha abahanzi no kubahuriza hamwe bagafatanya kubera bari bagamije kugira ngo bahuze abahanzi batandukanye gusa muribo harimo uwitwa B-Thyrey,  BEX RHB, Day Maker, Ririmba, Juuru, Eyo Jazi, G Fox, Factor, Bish, Masoyinyama, Bexon, Rom Zero,  Benco, Forever DM, Hustler, Chase Plug, Doze Green, Mr Alpin, Ozzylink, Ben Giver, Zaba B.R.S, Shabuz, X One .
Uyu muhanzi witwa DAY MAKER akaba anakora umuziki mu Rwanda nka Producer muri Studio ye bwite yise “ENDLESS STUDIO” ayitangiza muri 2025 mu kwezi kwa kabiri. Gusa nubwo yatangije iyi Studio twabatangariza ko amaze imyaka isaga 10 muri muzika nyarwanda.
Day Maker yatangarije itangazamakuru ko afite indi mishinga myinshi arimo gutegura izajya hanze mu gihe kitarambira  asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi harimo n’abashoramari bakunda umuziki we  kugira ngo  bakomeza kuwushyigikira.
Uyu muhanzi ukorera muri studio ye bwite afite abahanzi benshi akorera bafite amazina akomeye muri muzika
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko harimo abaterankunga C.E.O UWINEZAPatrick (TOP 5 SAI), Producer Nicolas, Mad BNS, Young P, n’abahanzi batandukanye harimo nka : , JAY C, B-Threy, Racine, Riririmba, BEXX RHB, Taykun Degree.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yasoje avuga ko yatangariza abakunzi gukomeza kumukurirana ku mbuga nkoranyambuga akoresha kuri Youtube ni: Day Maker DM, IG ni: daymakerdm, Kuri Facebook ni: daymakerdm na Tik Tok ni ; daymakerdm.
 KANDA HANO HASI UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO NZIZA CYANE:

https://www.youtube.com/watch?v=KKNn1_Yu3ao&list=PLPoN7bRm0-w0&index=4

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *