Perezida Donald Trump yakomoje ku mbabazi yasabwe n’Umuraperi P Diddy

506 0

 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umuhanzi Sean “Diddy” Combs yamusabye imbabazi nyuma yo gukatirwa imyaka 4 y’igifungo ku byaha yahamijwe.

Trump yabivugiye mu biro bye i Washington agira ati: “Puff Daddy yansabye imbabazi.”

Diddy yakatiwe ku wa Gatanu n’urukiko rwa New York imyaka ine muri gereza ndetse amande ya $500,000.

Abanyamategeko be bajuririye iki cyemezo bavuga ko umucamanza yarenze ku byo urukiko rwari rwemeje. Basaba kandi ko afungirwa muri gereza ya Fort Dix kugira ngo ashobore kwitabira gahunda yo kuvurwa ibiyobyabwenge no gusurwa n’umuryango.

Trump yanavuze ko ashobora “kuganira n’Ubushinjacyaha” ku birebana n’imbabazi za Ghislaine Maxwell, ufunze ku byaha byo gucuruza abantu.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *