Polisi y’u Rwanda yatanze ibisobanuro ku mashusho y’umupolisi n’umuturage bagundagurana

947 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana iby’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wo mu muhanda agundagurana n’umuturage wanze kubahiriza amategeko.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko uwo muturage yabujijwe kwambuka muri zebra crossing mu gihe imodoka zatambukaga, ariko yanga guhagarara bityo hakifashishwa imbaraga “mu rwego rwo kumurinda gukora igikorwa cyari guteza impanuka

ACP Rutikanga yongeyeho ko ibikekwa ari uko uwo muturage yari yasinze, kandi ko ikibazo kirimo gukurikiranwa kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiye.

Polisi yashimiye abaturage bagerageje gufasha umupolisi mu gukumira icyo gikorwa gishobora guteza impanuka.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *