Riderman na Dj Toxxyk bazasusurutsa abazibatabira umukino w’Amavubi na Benin i Kigali

306 0

Umuhanzi w’umuraperi Riderman afatanyije n’aba Djs barimo Toxxyk na Pyfo nibo bazasusurutsa abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi ku mukino uzayihuza na Benin.

Tariki 10 Ukwakira 2025, hateganyijwe umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Benin mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba muri 2026.

Ni umukino uzaba utoroshye kuko izi kipe zirifuza amanota cyane nubwo u Rwanda ari rwo ruzaba rufite igitutu cyane rwifuza gufata Benin ku rutonde rw’agateganyo.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko muri uyu mukino ibyamamare bitatu birimo Riderman, DJ Toxxyk ndetse na DJ Pyfo nibo bazasusurutsa abazaza kureba uyu mukino.

Ntabwo iki gusa ari cyo cyateguwe mu bizakurura abantu kuri uyu munsi kuko hanateguwe guhemba abafana bazaza kureba uyu mukino.

Hateguwe imyambaro izahabwa abazahagera mbere ndetse hazanatangwa ibihumbi 100, 200, 500 ndetse na Miliyoni imwe ari nacyo gihembo nyamukuru.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bakomeje imyiteguro y’uyu mukino. Abakinnyi bose bamaze kugera hano mu Rwanda.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *