Simbizi Saidi wamenyekanye nka Lil One ubwo yari akiri umuhanzi mu myaka yashize arashimira Imana yamukuye mu rwobo rw’intare ikamuha agakiza nyuma y’imyaka myinshi yarasabswe n’ubusinzi ndetse n’Ubusambanyi utibagiwe n’Ibiyobyabwenge ubwo yabonaga iby’ ibyose ari ibye .
Aya ni amagambo uyu mugabo wakiriye agakiza ahagana mu mwaka wa 2007 ariko kubera kutagira umurongo mu buzima mu mwa wa 2010 aza kubivamo agana iy’umuziki aho yagiye akorana n’abahanzi benshi barimi Gisa Cyinganzo anahamya ko babanaga mu nzu ndetse bakanasangira ibiyobyabwenge ,abandi bahanzi avuga yakoranye nabo ni Bull Dogg ,Fireman, Neg G The General ,P Fla na benshi yabashije kugenda yegera ngo arebe ko impano ye yagera kure
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa BTN Rwanda uyu umukozi w’Imana Simbizi Saidi yamutangarije ko ahagana mu mwaka wa 2018 aribwo yarari kumwe n’inshuti ze bari gusangira yumvise ijwi ry’Imana rimusanga rimubwira ko agomba gusenga akareka ingezo mbi nko kujya mu kabari ,Ubusambanyi ni bindi byinshi bidashimisha imana n’Umwana wayo .
Yakomeje avuga ko icyo gihe yafashe icyemezo cyo gushaka agakiza maze ajya mw’itorero Shiloh Play Mountain Church arabatizwa kuva icyo gihe ashimangira ko Imana yatangiye kumukuza mu buryo bw’umwuka kugeza ubwo ubu yamaze kuba Umuvugabutumwa muri iryo torero nyuma yo kubona impamyabumenyi muri Tewolojiya mu ishuri rya Emaus ryigisha Bibiliya .
Simbizi yavuze kandi ko kuva icyo gihe yatangira kuba umukozi w’Imana amaze kugera kuri byinshi ashimira Imana cyane nko kuba abanye neza n’Umugore we n’abana batatu ibintu abona ko byahindutse cyane amaze kwakira agakiza kuko yanabashije kwiyubakira Inzu atakiraraguzwa nkuko byagenda akigendera muby’Isi .
Yakomeje avuga ko ibiri kumubaho ari umugisha mwinshi cyane nkuko muri Yeremiya 1:4-5 ,Imana ivuga iti “ Nakumenye ntarakurema mu nda ya Nyoko , Kandi nakwejeje utaravuka , Ngushyiriraho kuba Umuhanuzi uhanurira amahanga.
Yavuze kandi ko intego ye ubu ari ugukomeza gukoreshwa n’imana ibikomeye avuga gukomera kwayo abantu bakareka ibyaha ,Amashyari .Ivangura ,Kunywa Ibiyobyabwenge ,Gusambana ni bindi byinshi ahubwo bakagandukira Imana bakora ibyo Ikunda .
Saidi arashima Imana cyane Ikomeje kumukoresha ibikomeye kuko ubu ku bushobozi bwayo asigaye asenga indwara zigakira abantu benshi bakava mu byaha kubera ubushobozi Imana yabahaye .
ndashima Imana ikomeze kunkoresha Ibikomeye kuko ubu k’ubushobozi bw’ Imana Indwara zirakira ,abantu benshi barahinduka kubera Imana iba yadukoresheje



