Imbamutima za Ross Kana nyuma yo guhamagarwa muri MTN Iwacu na Muzika

189 0

Umuhanzi  Rubagura David uzwi nka  Ross  Kana ari mu byishimo byinshi nyuma yo  kongerwa  ku rutonde rw’abahanzi  bazitabira  iserukiramuco rya MTN Iwacu na Muzika ku nshuro ye  ya Mbere

Ross Kana wamaze gutangazwa nk’umuhanzi wa gatandatu mu bazitabira ibi bitaramo mu kiganiro  na BTN Rwanda yadutangarije ko yishimiye kuba yaratekerejweho kandi ku bwe ari amahirwe yo gutaramira abakunzi be byari bigoye ko azageraho vuba.

Ati “Ni amahirwe kuri njye yo gutaramana n’Abanyarwanda bo hanze ya Kigali kuko ziba ari inzozi za buri muhanzi gutaramira abakunzi be. Si njye uzarota igihe kigeze nkibona imbere y’abafana ndi kubaha ibyishimo.”

Uyu muhanzi yiyambajwe mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nyuma yo gukora indirimbo zirimo ‘Foux de toi’ yahuriyemo na Bruce Melodie na Element, Sesa,Mami na Molela yaherukaga gusohora.

Si Ross Kana gusa ugiye kwitabira ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere kuko na Davis D wari uherutse gutangazwa ari ubwa mbere yitabiriye.

Ross Kana yatangajwe nyuma ya Davis D, Kevin Kade, Bushali, Marina na Kenny Sol bari baherutse gutangazwa.

Ibi bisobanuye ko hasigaye abahanzi babiri bataratangazwa n’ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo.

Byitezwe ko ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *