Bruce Melodie na The Ben bashimangiye ubuhanga bwabo mu gitaramo cya Summer Country Tour I Musanze

123 0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben bongeye kwerekana  umuhangane bwabo  mu gitaramo  bahuriyemo cya Summer Country Tour  cya Mbere I Musanze

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2026 muri Stade ubworoherane mu karere ka Musanze aho cyari kitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi baba bahanzi bombi  iteka bivugwa ko umwe ari hejuru y’undi mu buhanga.

Igitaramo cyatangijwe na MC Luckman Nzeyimana wari ukiyoboye uwbo yahaga ikaze abakunzi ba Muzika nyarwanda  cyatangijwe neza na MC Bior  wasusurukije abari muri stade mungufu nyinshi uyu musore  yakoze ibishoboka byose  ngo abakitabiriye baticwa n’irungu ari nako abafana ku mpande zombie bari babukereye baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu nkuko byitezwe mu tundi  turere bazataramiramo .

Nyuma  Umuhanzi Kevin Montana uzwi nk’umwami w’amapinao  yahamagawe ku rubyiniro maze  mu mbyino  zatunguye benshi zikoreshwa mu njyana y’amapiano zabyimwaga n’abakobwa bazigukaraga umubyimba atanga ibyishimo  mu ndirimbo ze zikunze  kugeza avuye ku rubyiniro .

Bwiza nk’umuhanzikaziukunzwe mu Rwanda  niwe wabimburiye abandi  bahanzi bakuru ku rubyinrio maze  mu ndirimbo ze  nka Gake gake’, ‘Boda Boda’ mu mbyino zibereye ijisho yashimishe abakunzi  bemu gihe gito  yarafite ariko byaje guhindura  isura  ubwo yaririrmba indirimbo yakoranye  ‘Best friend’ yakoranye na The Ben ndetse na ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie  kugez avuye ku rubyiniro .

Yakorewe mu ngata na Kitoko Bibarwa  byagaragaye ko  yari akumbuwe cyane  n’abakunzi bo muri Musanze nawe mw’ijwi ryahogoje  benshi yaririmbye zimwe  mu ndirimbo ze za kera ndetse nizo yashyize hanze  nyuma yo kugaruka  kuba mu Rwanda.

Uko amasaha yicumaga abafana bo bari  bakomeje kwerekana ingufu zabo mw’ihangana rikomeye ariko  byabaye ibindi ubwo  The Ben  byagaragara ko yiteguye  bihagije yaje ku rubyiniro  mu mbaraga nyinshi n’imyiteguro iri  kuruhande rwo hejuru yashimishije benshi  bari bamukumbuye mu ndirimbo ze  nka Ndaje ,Why ,Folomiana,Ko nahindutse ,Lose control,Vazi ,ni zindi nyinshi

yongeye kwereka ko yigaruriye  imitima ya  benshi kugeza avuye ku rubyiniro.

Isaha  yari itegerejwe  na benshi yagez emaze  Itahiwacu Bruce  wateguye  iki  gitaramo aza ku rubyiniro nkuko nawe byari bitegerejwe na benshi yakoreshe igihe kiri hejuru y’isaha mu buryo bwa Live  maze aririmba  zimwe mu ndirimbo zabiciye bigacika abantu  barabyina karahava .

Bruce Melodie nawe yongeye kwerekana ko atari agafu k’imvugwa rimwe  aho  yashimangiye koko ari Munyakazi  kugeza  igitaramo  gisojwe  aho abafana wabona bagifite inyota yo gucinya akadiho .

Biteganyijwe  yuko  nyuma ya Musanze, aba bahanzi bazakomereza ibi bitaramo mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *