Mu gihe urubyiruko rutandukanye rugiye gusubira ku mashuri muri Kigali hagiye gutangizwa igikorwa cyiswe Salt &Light Night kigiye guhuza urubyiruko rw’abakiristo
Iki gikorwa cya Salt &Kight Night ni gishya kandi nibwo kigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Kigali aho kizahuriza hamwe urubyiruko rufite ukwizera Imana ,Ubuhanzi ndetse n’Umuryango wa gikristo

Nkuko twabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa 4 Jesus Bwana Nubishimwe Emmanuel Prince mu kiganiro yagiranye na BTN Rwanda yagize ati Imana yampaye ihishurirwa ry’inzozi zo guteza imbere impano z’urubyiruko rw’abakirisito (Christian Creatives) badahabwa umwanya mu materaniro asanzwe ngo bakoreshe impano zabo mu kuramya Imana no kubwiriza ubutumwa bwiza bakoresheje impano zabo mpitamo kujya ntegura iki gikorwa nk’urubuga n’ahantu abakristo bazajya bajya nyuma y’amateraniro bagasangira bakagirana ibi byiza banashimira Imana kuko ubundi bazavaga mu gusenga bahita abenshi bataha mu miryango yabo .
Yakomeje avuga ati “Salt &Light night ari urubuga rwiza rugamije guhuza urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye ndetse n’abafite Impano zitandukanye bagahura bagasabana bakigaragaza ndetse bakabona no gukura mu by’umwuka wera
Nkuko yakomeje abidutangariza muri icyo gikorwa hazagaragaramo imivugo,Kuririmba,Kubyina , Urwenya n’izindi mpano nyinshi
Yakomeje avuga buri wese azabona umwanya wo kwigaragaza mu buryo bwisanzuye ariko bushingiye ku kwizera.
Prince yatubwiye iki gikorwa ari ubwa mbere kigiye kuba ku nshuro ya i Kigali kikazaba kije gusubiza ibyifuzo by’urubyiruko rwifuzaga ahantu ruzajya ruhurira rukagaragaza impano zarwo .
Yatubwiye kandi ko intego nyamukuru ya 4 Jesus Initiative ari ugufasha urubyiruko gukoresha Impano zarwo mu gukwikwiza ubutumwa bwiza bw’Imana mu bantu .Urukundo ndetse n’Impinduka nziza mu muryango mugari wa gikristo
Tumubajije aho igitekerezo cyo kwita icyo gikorwa cye Salt &Light yagikuye yatubwiye ko ari umurongo yasomye muri Bibiliya muri Matayo 5:13-16 ugira uti “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira. “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha. Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.”
Mu gusoza Prince kandi yadutangarije ko iyi ari intangiriro y’urugendo rwubaka umuryango w’urubyiruko n’urubuga rwo kumurika impano zishingiye ku kwizera
Yasabye kandi Ababyeyi b’abana,abayobozi b’amatorero na bandi bafatanyabikorwa batanduka kuzitabira no gushyigikira iki gikorwa kuko gifite intego yo kubaka urubyiruko no guteza imbere impano zifite agaciro
Biteganyijwe ko igikorwa cya Salt & Light Night kizaba ku tariki ya 2 Gicurasi 2026 kikazabera kuri Ora Center (Former Prayer House) kuva 06:00 z’umugoroba kugeza saa mbiri zijoro



