Rubyiruko muharanire kugira uruhare mu gukomeza ibyatangiwe na n’Ingabo za RPA: Brig Gen Rwivanga

50 0

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald RWIVANGA, yifatanyije n’abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) hamwe n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye i Kimihurura.

Yatanze ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ingengabitekerezo ya jenoside mu karere n’uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.”

Mu ijambo rye, Brig Gen RWIVANGA yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ingengabitekerezo ya jenoside igihari mu karere, ikwirakwizwa n’abayikoze bagikomeza gufashwa n’ibihugu bibacumbikiye.

Umuvugizi w’Ingabo yavuze ko muri iki gihe isi ihujwe cyane n’ikoranabuhanga, aho imbuga nkoranyambaga zahindutse urubuga rw’intambara y’ibitekerezo, Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoresha izo mbuga mu kugaragaza ukuri, basangiza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside n’inkuru z’ukuri, hagamijwe kugaragaza no kwamagana ibinyoma n’abagoreka amateka.

Yagize ati: “Buri Munyarwanda cyane cyane abize, dufite umukoro wo kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufite kandi inshingano yo kwigisha urubyiruko, kuko benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside. Ari nayo mpamvu hari abashaka kubayobya.

Kwandika ku mbuga nkoranyambaga, kwigisha abandi, gushyigikira politiki nziza ibanisha Abanyarwanda, gusobanukirwa amateka yacu no gukosora abayagoreka, byose ni uruhare twatanga mu kurinda igihugu cyacu dusigasira ukuri. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi si inshingano z’u Rwanda gusa, ni inshingano y’ ubumuntu .”

Yasabye abakiri urubyiruko kwiyumvisha uruhare rwabo mu gukomeza ibyatangiwe na RPA ubwo yahagarikaga Jenoside kandi abenshi bari bakiri bati.

Gen Rwivanga yagize ati’Rubyiruko ni umwanya wo kubitekerezaho mwumve uruhare rwanyu mu gukomeza ibyatangiwe na RPA abenshi bari bato kubarusha”

Brig.Gen Rwivanga kandi yavuze KO n’ubwo hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ariko idashobora gutsinda.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *