Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw. Yiyongereyeho 635 Frw kuko ivuye kuri 2303 Frw. Litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Ibiciro bishya RURA yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026, yemeza ko bitangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.
Tariki ya 03 Mata 2026, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, nanone rwari rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yageze yageze kuri 1.948 Frw
Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026 ryagaragazaga ko kuva ku wa Gatandatu tariki 04 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), hatangiye gukurikizwa ibiciro bishya ku bikomoka kuri peteroli.
Itangazo ribigena ryagiraga riti: “Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.”
Icyo gihe RURA yatangaje ko impinduka mu biciro zatumye hanavugururwa igiciro fatizo cy’ingendo mu bwikorezi rusange. Mu mu mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero imwe mu gihe abajya mu ntara, umugenzi azajya yishyura 41,58 Frw kuri kilometero imwe.
Kugeza tariki 03 Mata 2026, igiciro cy’akagunguru ka lisansi idatunganyije ku isoko mpuzamahanga cyari kigeze ku madorali ya Amerika 112,4. Hari igihe kamanuka bitewe n’uko biba byifashe mu burasirazuba bwo hagati, ariko ntibitinda kuko uko ibintu bihagaze bidatanga icyizere.
Intambara ishyamiranyije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran imaze hafi amezi abiri, yafunze umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi kandi na n’ubu uyu muhora ukomeje kuba ihurizo rikomeye kuko Amerika iwugenzura ku ngufu n’ubwo bitwa ko basinyanye agahenge.



