Bahati Makaca abona nta mukobwa ukwiye kwigereranya na Miss Mutesi Jolly

115 0

Bahati Makaca yasabye abakobwa guhagarika kujya bigereranya na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, kuko urwego ariho nta n’umwe wafungura udushumi tw’inkweto ze.

Ibi yabivuze abinyujije kuri Instagram ye, nyuma y’uko ku munsi w’ejo Miss Mutesi Jolly yerekanye ku mugaragaro inzu yujuje i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, ibyatumye benshi bamukurira ingofero.

Makaca yagize ati “Nutemera ko urukwavu ruryoha, yemera ko ruzi kwiruka. Mu busanzwe ndi umufana wa Miss Mutesi Jolly, nawe arabizi kandi cyane.

“Ariko nyuma yo kureba inzu afite, bitumye mukunda kurushaho, ariko na none bintera kwibaza cyane ku bana b’abakobwa baba bashaka kwigereranya na we. Ni ukuri mbagiriye impuhwe mubyihorere mwa bakobwa mwe kuko muri mwe Miss Dangote yabonetse.”

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *