Umuhanzi Diez Dola yahishuye ko mugenzi we Kevin Kade yifuje kujya mu kiganiro ye ‘Extra Stamina’ ikomeje gica ibintu, gusa ntibyashobotse ko ayigaragaramo.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Diez Dola yavuze ko ubwo biteguraga gushyira hanze iyi ndirimbo, Kevin Kade yarayumvise arayikunda ku buryo iyo ayumva mbere yari kuyijyamo.
Ati “Urumva kuko nawe yayumvise iri mu nzira zo gusohoka, ntabwo yari yayumvise mbere. Rero yarambwiye ati ‘iyo mbimenya kare nari kuyijyamo. Yarayikunze cyane…”


