Gorilla Fc yasinyishije Cuzuzo Aimé wakiniraga Gasogi Fc

29 0

Ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umuzamu Cuzuzo Aimé Gaël amasezerano y’imyaka ibiri avuye mu ikipe ya Gasogi United yakiniraga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026 ni bwo ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yasinyishije umuzamu Cuzuzo Aimé Gaël nyuma yo gutandukana n’abazamu babiri yari ifite umwaka ushize barimo Muhawenayo Gad na Ntagisanayo Serge.

Cuzuzo yageze mu ikipe ya Gasogi United muri 2017 ndetse azamukana nayo mu cyiciro cya mbere, mu 2021 yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yarangiye muri 2023 ahita yerekeza mu ikipe ya AS Kigali.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo ikipe ya Gasogi United yatakaje uwari umuzamu wayo wa mbere w’umunya-Cameroon, Ibrahima Dauda Baleri, werekeje muri Bugesera FC byatumye igarura Cuzuzo Aimé Gaël.

Nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri Gasogi United, Cuzuzo Aimé Gaël yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gorilla FC.

Gorilla FC ikomeje imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Iyi kipe yariyubatse kuko yamaze gusinyisha abakinnyi barimo rutahizamu Sunday Akang Inemesit wavuye muri AS Kigali, myugariro Issah Yakubu wavuye muri Police FC, Oreko Salomon, rutahizamu Faradji Iddi wavuye muri Etoile de l’Est ndetse na Chancelor Mengue Ndong wongereye amasezerano azamugeza muri 2028.

Iyi kipe kandi yasinyishije Mazimpaka Andre nk’umutoza mushya w’abazamu ndetse na Umwungeri Patrick yasinye nk’umutoza wungirije muri iyi kipe yambara amabara y’ubururu n’umweru.

 

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *