Ikiganiro The Gospel and Healing Show kimaze kwamara mu kuzamura umuziki w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana n’ikimwe mu bikunzwe cyane bya Television ya BTN bidashidikanywaho ko ariyo ya mbere mu kugira umubare munini kubera amakuru anyuranye atambukaho.
Ikiganiro “The Gospel and Healing Show ” intego nya mukuru ni ukugira uruhare mukwa mamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nkuko twabitangarijwe n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi wacyo Yves Iradukunda.
BTN iganira n’umunyamakuru Yves Iradukunda umaze kuba icyamamare muri iki kiganiro wagitangirije kuri Televiziyo yitwa B+ mu kwezi ku ukuboza ku italiki ya Mbere 2024 ubwo yakorana na mugenzi we Kevin Ibarushimpuhwe, nyuma yicyo gihe cyose Icyi kiganiro cyari gisigaye gitambuka no kuri BTN TV cyaje gusubikaho igihe gito kikaba kigiye kugaruka ku cyumweru tariki 05/Nyakanga 2026.
BTN iganira na Yves Iradukunda umuyobozi wiki kiganiro yadutangarije ko ikiganiro The Gospel and Healing Show gihita kuva i saa munani za buri cyumweru aho aba afatanije na mugenzi we Elisa Tugirumukiza aho bakira abahanzi batandukanye n’abaramyi ndetse na makorari atandukanye yewe hamwe n’abavugabutumwa.
Umunyamakuru Yves Iradukunda aragira ati”ikiganiro The Gospel and Healing Show gitambuka kuri BTN TV ku cyumweru saa munani nyuma y’igihe gito cyidakora cyongeye gusubukura aho twizeye ko Imana izagikoresha muguhindura benshi no gutanga umusanzu mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze muri cyo twifuza ko iba inzira nziza y’amakuru no kumenyekanisha ibihangano biramya bikanahimbaza Imana, Nkuko twabivuze turasubukira guhera ku cyumweru tariki ya 05/06/2026″.
Yves Iradukunda akomeje gusaba abakunzi bikiganiro The Gospel and Healing Show kuba bugufi bwinyakiramajwi Ndetse n’insakazamashusho zabo kugira ngo basangire ibyishimo n’umunezero biri mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana hamwe n’ijambo ry’Imana mu bahanzi bagezwaho n’abakozi bayo batandukanye.
Muri iki kiganiro The Gospel and Healing Show cyimaze kwitabirwa nibyamamare mu muziki wa gospel nka Alexi Dusabe ,Sanyu wa Ambassador of Christ,Danny Mutabazi , Eddy Muramyi Cadeau worshiper,Eric worshiper,Nepo….,n’amakorari nka Penuel ya ADEPR Rukurazo ,Korari Muhima ya ADEPR Muhima ,Korari De Kigali na Sauti Hewani Ministries , Light of Christ, Family of singer n’ muvugabutumwa bwiza Pastor Desire Habyarimana.
BTN tubasezeranyije kujya tubagezaho bamwe mu byamarere bizajya byitabira ubutumire mur’iki kiganiro cya The Gospel and Healing Show Gitambuka kuri BTN TV.



